Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura   

  Yanditswe na RNP
 2 weeks ago

 
 

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda Hategekimana Isaie w’imyaka 42 ukomoka mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi, washakishwaga na Polisi y’u Rwanda akekwaho ubujura yakoreye mu karere ka Rusizi.

Mu muhango wo guhererekanya uyu Hategekimana wabereye ku mupaka wa Gatuna ku ya 4 Mutarama 2017, Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje, naho iya Uganda ihagarariwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Moses Barigye wari uhagarariye ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Uganda.

CSP Ndayambaje yavuze ko ku itariki ya 30 Ukwakira 2016, Hategekimana yibye Ayinkamiye Solange w’imyaka 37 wo mu murenge wa Gihundwe akarere ka Rusizi amadolari 4.037 n’amafaranga y’u Rwanda 40.000, iki cyaha agikorera mu karere ka Rusizi, uyu Ayinkamiye akaba yari umucuruzi w’amatungo magufi, Hategekimana akaba yari umukozi we bafatanya muri ubwo bucuruzi.

Yasobanuye uko byagenze avuga ati :”Hategekimana yagiye gusura Ayinkamiye, akaba yari azi ko afite amafaranga kuko bari basanzwe bakorana, nibwo yamuciye mu rihumye yinjira mu cyumba, akuramo ariya mafaranga ahita ahungira muri Uganda. Ayinkamiye yahise ageza ikibazo cye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihundwe, nayo ibimenyesha ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda, ryandikira irya Uganda ko hari umuntu wakoreye icyaha mu Rwanda agahungirayo, nabo batangira kumushakisha, nyuma gato arafatwa, ubu akaba agaruwe mu Rwanda.

CSP Ndayambaje yashimye imikoranire myiza iranga Polisi z’ibihugu byombi mu guhanahana amakuru ku byaha ndengamipaka no guhererekanya ababikora. Yavuze ati:”Imikoranire myiza yatumye ibihugu byombi bifatanya mu gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka no guta muri yombi ababikora.

"Abantu bakorera ibyaha mu bihugu byo mu karere bagahungira muri kimwe muri byo, bamenye ko imikoranire hagati ya Polisi z’ibi bihugu ihamye, ku buryo bitakorohera uwo ariwe wese kwidegembya muri kimwe nyuma yo gukora ibyaha mu kindi.”

Hategekimana akaba agiye koherezwa mu karere ka Rusizi aho yakoreye icyaha, agakorerwa dosiye agashyikirizwa ubutabera.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.