Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe yijeje abarimu imibereho myiza   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 1 week ago

 
 

Minisitiri w’Intebe, Anasthase Murekezi, yasoje itorero ry’abarezi, “Indemyabigwi” kuri uyu wa 12 Mutarama 2017, abizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubashakira imibereho myiza binyuze mu kubahemba neza no kuborohereza kubona inguzanyo ku nyungu nto.

Mu ijambo Minisitiri Murekezi yagejeje ku barimu b’Indemyabigwi bari bateraniye muri sitade ubworoherane mu karere ka Musanze, rigakurikirwa n’abandi basoje iryo itorero mu gihugu cyose, yabanje kubashyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Yababwiye ko Perezida Kagame, yabashimiye uruhare rwabo mu kubaka u Rwanda rwiza, ubwitange badahwema kugaragaza mu kazi kabo gakomeye, n’uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta no kuzikangurira abaturanyi babo.

Murekezi yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda ishishikajwe n’imibereho ya mwarimu, kandi ko hari byinshi yabageneye, birimo kubashyiriraho sitati yihariye izatuma barushaho kubaho neza.

Yagize ati “ Ndasaba Mineduc gufatanya n’izindi nzego kugira ngo bagenzure neza bakurikirane niba ibigenwa na sitati yihariye y’abarimu bigera ku barimu nk’uko twabiteguye. Ndagira ngo mbizeze ko sitati yihariye izabafasha kuzamura imibereho myiza yanyu n’abanyu. Guverinoma yakemuye byinshi, yiteguye no gukemura ibisigaye byose. Ibirarane byinshi byarakemuwe ariko bambwira ko hari n’ibindi, tugiye kubireba duhite tubisubiza. Mu by’ukuri biranaruhije kugira ngo tube twabona ikiguzi cy’umurimo mukora.”

JPEG - 116.3 kb
Izi ntore zerekanye akarasisi zatojwe

Minisitiri w’Intebe yagarutse kuri koperative y’Umwalimu SACCO, Girinka Mwarimu n’Icumbi rya Mwarimu, nka gahunda zo kuzamura imibereho y’abarimu mu gihugu hose.

Yasobanuye ko inkunga leta igenera Umwarimu SACCO igiye kongerwa ku buryo izaba miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka 10 iri imbere.

Ati “ Iyo koperative imaze iminsi yifashisha inkunga ya leta ya miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko Leta yemeye kuyiha inkunga ya miliyari 30 mu myaka 10 iri imbere. Kandi namwe ubwanyu turashima ko mwitabiriye mwihuta gahunda yo kuzigama.”

Minisitiri w’uburezi, Dr. Papias Musafiri yavuze ko hakiri inzira ndende yo guteza imbere ireme ry’uburezi kandi ko abarimu babifitemo uruhare rukomeye.

Ati “Haracyari inzira ndende mu guteza imbere ireme ry’uburezi. Gutegura umunyeshuri neza mu byiciro byose by’uburezi, gukurikiza integanyanyigisho n’imfashanyigisho biboneye, gutegura neza aho umunyeshuri yigira no gutegura umunyeshuri akagira ubumenyi bumufasha kwiteza imbere n’igihugu cye.”

JPEG - 142.3 kb
Indemyabigwi ziyemeje kurerera u Rwanda rugatera imbere

Yanenze abarezi batitabiriye itorero ry’indemyabigwi ku mpamvu zitumvikana n’abagize umuco wo kutavugisha ukuri mu gihe cy’itorero.

Itorero ry’Indemyabigwi ryahuje abarezi bagera kuri 54,895 bigisha mu mashuri y’incuke, abanza , ayisumbuye, ndetse n’ay’ubumenyingiro mu Rwanda hose.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.