Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Umugabo w’i Nyamasheke afungiwe kurya umugore we umunwa akawumira   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA Sylvestre
 3 months ago

 
 

Ntambabazi Emmanuel w’imyaka 57, wo mu kagari ka Kagarama, umurenge wa Karambi, mu karere ka Nyamasheke, akurikiranweho guhohotera umugore we Nyiranzabahimana Espérance w’imyaka 30, akamurya umunwa wo hasi akawumira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kagarama, Subukino Gratien , yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Macuba muri aka karere mu gihe umugore we arwariye mu bitaro bya Kibogora.

Subukino avuga ko mu ijoro ryo kubunani, bahurujwe bavuga ko yari agiye kwica umugore we, bagasanga yamuciye umunwa, amenyo asigaye yanamye.

Yemeza ko Ntambabazi ashobora kuba yarawumize kuko batabonye aho watakaye, ngo umugore bahise bamujyana ku kigo nderabuzima cya Karambi avirirana, birananirana ajyanwa ku bitaro bya Kibogora igitaraganya, n’ubu ari ho akirembeye.

Ubwo Imvaho Nshya yasuraga uyu mugore muri ibi bitaro ari kumwe n’akana k’umwaka n’igice yonsa, adashobora kuvuga neza, yayibwiye ko umugabo yatashye yasinze saa moya z’ijoro amubwira ko hari undi umugabo wamuziye mu rugo.

JPEG - 269.1 kb
Nyiranzabahimana avuga ko adashaka kuzongera gusubirana n’uyu mugabo ufite amateka maremare mu bugizi bwa nabi.

Umugore yamubwiye ko ntawe yabonye, bakomeza gutongana ariko umugore ajya kuryama. Bigeze saa tanu z’ijoro umugabo yavuze ko yumvise hari undi mugabo ukomanga, afata umuhoro ashaka kumutema undi aramucika.
Ati “Naramucitse ngeze mu cyumba cy’uruganiriro aramfata ahita anduma umunwa igice cyo hasi cyose awukuraho. Sinamenye ibyakurikiyeho nisanze ndi muri ibi bitaro nagezemo mu gitondo cya kare cyo ku wa 2 Mutarama n’ubu sinzi igihe nzabiviramo.’’

Yakomeje agira ati “Nifuza ko ubutabera bwakora akazi kabwo, icyakora akampa ikirera abana banjye babiri ndumva ningira amahirwe ngakira, ntazongera gusubirana na we kuko arandembeje. Najyaga muhungira kwa mabukwe nkagaruka ariko ubu bwo ndamuhunga ntagiye kunyica ndeba.’’

Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Nsengiyumva Nathanael avuga ko bakomeje kumusanasana ariko ko atazavamo vuba.

Ubuyobozi bwemeza ko uyu mugabo ko afite amateka maremare y’ubugome ku buryo nabwo bwifuza ko yakanirwa urumukwiye.

Gitifu Subukino ati “Amakuru dufite ni uko uriya mugore ari uwa kane. Uwa mbere yaramwishe mu myaka ya za 1980, yaramukubise kugeza apfuye babyaranye rimwe gusa akatirwa amezi 11. Ashaka uwa kabiri amuhunga na we ari hafi kumwica. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi na bwo ayinjandikamo, abifungirwa imyaka 12, afunguwe ashaka umugore wa 3 na we amukubita inyundo mu mutwe no mu zindi ngingo, umugore yamaze icyumweru muri koma avamo yigendera, none dore uko agize uwa kane amuciye umunwa arawurya.’’

Iki kibazo cyasuzumiwe mu nama y’umutekano y’aka karere ka Nyamasheke yateranye ku wa 11 Mutarama, umuyobozi wako Kamari Aimé Fabien,avuga ko uyu mugabo agiye gukurikiranwa n’ubutabera, cyane cyane ko amaze kugaragara mu bugome bwinshi kandi nta bundi burwayi bazi afite.

 

Comments

 
 
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa
Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa

Abacitse ku icumu rya Jenoside bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Zaza, mu murenge wa Zaza, akarere ka Ngoma, baravuga ko bababazwa nuko uru rwibutso rudasakaye, bakifuza ko (...)

Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe
Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe

Ndabarinze Faustin wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini ya Mutura na Baributsa Juvenal wahoze ari Resiponsabure wa selile Hehu muri Segiteri ya Mutovu, akaba yari n’umuvugabutumwa, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.