Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Uburasirazuba: Ikibazo cy’abantu batema inka gihangayikishije ubuyobozi   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOEL
 2 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba burasaba abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage ubufatanye mu kurwanya ubugome busigaye bukorwa bwo gutema inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka n’ urugomo rwo gutema imyaka iri mu mirima y’abaturage; bikorwa hirya no hino mu turere tw’iyi ntara.

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Kazaire Judith avuga ko muri iyi minsi hadutse ikintu cy’urugomo aho bagenda bakira amaraporo y’uko inka zihabwa abaturage muri gahunda ya Girinka zitemwa, zigakomereswa, ahandi zikicwa.

Agaragaza ko iki kintu gihangayikishijwe kandi kidakwiye, ku buryo ahamagarira abayobozi n’abaturage ubufatanye mu gukumira ubu bugizi bwa nabi no guta muri yombi ababukora.

Ati “Tumaze iminsi tubona amaraporo y’aho abantu batema inka za Girinka. Hari abaziba, abazigurisha, ariko hari abazitema; ahandi bakazitera ibisongo cyangwa bakazihemukira mu bundi buryo, inka zigapfa, ibyo ntabwo bikwiye.”

JPEG - 337.9 kb
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Kazaire Judith (Manishimwe N)

Guverineri Kazaire avuga ko Girinka Munyarwanda ari gahunda nziza igamije gufasha abaturage kuva mu bukene, bakorora, bakanywa amata, bakabona ifumbire, bagatera imbere kandi bakagira ubuzima bwiza.

Avuga ko inka zihabwa abaturage zifashwe neza umubare w’ abaturage babarizwa mu cyiciro cy’ubukene wagabanyuka ku buryo bugaragara, kuko ubuhamya bw’abantu zahinduriye ubuzima bubyerekana.

Kurwanya burundu ibibazo by’urugomo rukorerwa inka za Girinka ndetse no kwangiza imyaka y’abaturage; ni kimwe mu byo Guverineri Kazaire Judith yahayemo umukoro abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutozwa, abasaba kutarebera no kudahishira abakora bene ibi bikorwa by’ubugome kuko bidindiza iterambere.

Ati “Abantu batema inka, abantu batema imyaka y’abaturage mu mirima, abayirandura, abajura… ibyo byose ntibikwiye kurangwa mu midugudu yacu. Ikindi nk’abayobozi kurebera izo nka zipfa, bazica, ntabwo ari ikintu gikwiye kuba kireberwa n’abayobozi.. mwigishe abaturage ikintu cy’ubumuntu.”

Uzabakiriho Innocent ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Gatarama, mu murenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe avuga ko nk’ubuyobozi bagiye gufatanya n’abaturage gukumira ibikorwa bibi bikorworerwa mu tugari no mu midugudu, byadindiza iterambere

Yagize ati “Ni uruhare rwacu gukumira abangiriza gahunda z’iterambere ry’abaturage. Nk’abayobozi mu nzego z’ibanze dukwiye kujya tugenzura niba ayo matungo acunzwe neza, tugafatanyiriza hamwe gukumira abashobora kuyangiriza.”

Abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane abo mu rwego rw’imidugudu ; bakubutse mu itorero ry’intore z’Imbonezamihigo babwiye Imvaho Nshya ko iri torero ryabakebuye ndetse rikabereka inshingano zabo, ku buryo bagaragaza ko bavanyemo ingamba zizabafasha kunoza ibyo batitagaho, bakumva ko bitabareba.

Ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba butangaza ko ubu hari kwigwa ku uburyo ahazajya hakorerwa ibikorwa by’ubugome, urugomo n’ubujura abaturage batuye umudugudu byabereyemo; bazajya bishyura ibyabuze/ ibyangijwe; kugira ngo hubakwe umuco w’uko umuntu akwiye kuba ijisho rya mugenzi we .

 

Comments

 
 
Karongi: Basabwe gukemura ikibazo cy’imanza za Gacaca mu kwezi kumwe
Karongi: Basabwe gukemura ikibazo cy’imanza za Gacaca mu kwezi kumwe

Umukozi wa Minisiteri y’ubutabera ushinzwe guhuza ibikorwa byo kwegereza abaturage ubutabera, Mugabo Frank, yasabye abafite aho bahuriye n’irangizwa ry’imanza za Gacaca gukora ibishoboka byose (...)

Kirehe: Abafashwa na FARG Bifuza kugabanyirizwa amafaranga bashoraga mu mushinga
Kirehe: Abafashwa na FARG Bifuza kugabanyirizwa amafaranga bashoraga mu mushinga

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 49, bo mu kagari ka Nyabitare, umurenge wa Nyarubuye bagenerwa inkunga binyujijwe mu kigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (...)

Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro
Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro

Inama Njyanama y’akarere ka Rubavu yafashe umwanzuro wo gusonera imisoro abaturage baturiye ikibuga cy’indege cya Gisenyi, nyuma y’imyaka irenga 8 barahagaritswe kugira ibikorwa by’iterambere (...)

Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe
Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iratangaza ko hari kwigwa itegeko rihana ba rushimusi mu biyaga byo mu Rwanda kuko batuma umusaruro w’amafi utiyongera bigatera igihombo abakora ubu bworozi. Intara (...)

Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa
Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa

Akarere ka Rubavu karahumuriza abaturage bamaze imyaka igera kuri 3 batagira amazi mu ngo zabo bakavuga ko bamaze gukora amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’amazi, isuku n’isukura, WASAC, ku buryo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.