Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi:Ikaragiro rimaze imyaka 3 ridakora rikomeje guteza igihombo aborozi   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 1 week ago

 
 

Abaturage bo mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, bagaragarije umuyobozi w’akarere kabo Harelimana Frédéric ikibazo cy’ikaragiro rya Giheke ryadindiye, rikaba ryarabateye igihombo gikomeye.

Aba baturage bamubwiye ko bakomeje kubura aho bajyana umusaruro wabo w’amata bari barasabwe gushaka ku bwinshi, kandi bumva ko inyubako zarangiye nyamara ntirikore.

Iri karagiro rigiye kumara imyaka igera kuri 3 ryuzuye nyamara ridakora, ngo ryatwaye Leta n’abaterankunga bo muri Irlande amafaranga miliyoni 68 z’amanyarwanda, rikaba ryaragombaga gutunganya Litiro 5000 z’amata buri munsi.

JPEG - 319.8 kb
Aba baturage bagaragarije Meya ko ikaragiro ryadindiye ryabagushije mu gihombo (Foto Bahuwiyongera S)

Nyamara kugeza ubu abaturage bakomeje kubura aho bayagurishiriza, n’abayajyana muri Kongo bakavuga ko bayagezayo yapfuye kubera kutuzuza ubuziranenge, hakaba ubwo bayasigayo bakigarukira, abandi bakayinywera n’ubwo aba atari byo bateganyaga.

Nyirahabarurema Madeleine, uhagarariye aborozi bo mu kagari ka Ntura, umurenge wa Giheke, yagize ati “Bajya kuryubaka badukoresheje inama z’urudaca badushishikariza korora nyinshi kandi zitanga umukamo uhagije, ngo tugiye kubona ikusanyirizo n’ikaragiro hafi, tukagomba kuzaba aba mbere mu kuribyaza inyungu tworora cyane, twumva turakize, bamwe dufata inguzanyo turorora tuzi ko tugiye kunguka, abandi bareka akazi ka make bakoraga bagana ubworozi ngo amafaranga araje, none dore igihombo riduteye.”

Babwiye Meya ko bifuza ko ryakora vuba kuko igihombo ryabateye gihagije, bakareba ko nibura hari ayo bagaruza igihe ryazaba ryatangiye gukora.

Iri karagiro ryavuzweho byinshi, haba mu baturage ubwabo, mu ntumwa za rubanda n’abandi bayobozi barisuye mu bihe bitandukanye, mu bitangazamakuru n’ahandi, ariko kugeza n’ubu abayobozi ngo ntibaturira abaturage ngo bababwire ikibazo nyakuri gihari gituma ridakora.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Meya Harelimana yagize ati “Kiriya ni ikibazo tuzi nk’akarere ko ridakora icyo ryagenewe, bigatera koko igihombo gikomeye aborozi n’abaturage bacu bagombaga kuba banywa amata asukuye yujuje ubuziranenge bakaba batayabona cyangwa bayabona aturutse ahandi.

Ni ikibazo dusangiye n’inzego zitandukanye, ari RAB ndetse n’umufatanyabikorwa wacu BOTHAR.Ikibazo aho kiri ni uko nyuma yo kuzura kw’inyubako, uyu mufatanyabikorwa yazanye imashini azirambikamo ariko ntiyazishyira mu myanya yazo, hakaba hari n’impungenge ko zishobora kuba zishaje zitanujuje ubuziranenge.

Tukaba twaramusabye ko bitarenze uku kwezi kwa mbere yazishyira mu myanya yazo neza, tugashyiramo amata, tugasuzuma niba koko zujuje ubuziranenge, ikaragiro rigatangira gukora.”

Avuga ko batakwizeza abaturage igihe nyacyo rizakorera kuko batazi niba n’uwo mufatanyabikorwa azaza gushyiramo izo mashini yasize arambitse aho.

Ati “Si njye wateganya igihe rizatangirira gukora kuko twamusabye ko muri uku kwezi yaba yabikoze ariko n’ubu ntaraza.Ni ugutegereza twese tukareba ko azaza akazishyiramo tukareba ibyazo, na ho igihombo ku baturage cyo kirahari ntawabihakana.”

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.