Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi: Amacumbi 19 yubakirwaga abarimu yaradindiye   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 2 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buremeza ko amacumbi y’abarimu 19 yubakwaga muri aka karere yadindiye, ariko bukemeza ko buri gukora ibishoboka byose ngo imirimo yo kuyubaka isozwe, abayagenewe batangire kuyabamo.

Ni nyuma y’uko hashize igihe kinini abarimu bo muri aka karere bibaza icyabuze ngo batangire kuyabamo, dore ko yari yubakiwe korohereza abarimu bataha kure y’aho bigisha, bikagira ingaruka ku ireme ry’uburezi batanga.

Aba barimu bagaragaza ko bitumvikana uburyo igikorwa remezo nk’iki cyari kije gikenewe kimara imyaka 4 gipfa ubusa, kandi abo cyagenewe kunganira bakomeza guhura n’ingaruka zo gutaha kure y’amashuri, imvura n’izuba bikabasimburaniraho mu nzira.

JPEG - 234.4 kb
Zimwe mu nyubako z’amacumbi y’abarimu zamezeho ibyatsi (Foto Bahuwiyongera S)

Umwe muri bo yagize ati “Birababaje kubona icumbi ryubakwa imyaka 4 yose n’ubu ritaruzura kandi ryubakwa baratwizezaga ko mu mwaka umwe gusa tuzaba twabonye aho tuba heza, hafi y’ishuri, tukabasha gutegura amasomo neza turi hamwe twungurana ibitekerezo, ariko na n’uyu munsi turacyakodesha amazu adashobotse kandi icumbi turisize aho.

Twumva ngo hari amafaranga yatanzwe n’akarere yo kuryuzuza ariko n’ubu ntituzi ikibura ngo turijyemo ahubwo ryahindutse umusaka, ryabaye ibyatsi gusa rizarinda risaza tutararijyamo.”

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, nawe yemeje ko kuba aya macumbi yaradindiye bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi, ariko akemeza ko bakora ibishoboka byose ngo imirimo yari isigaye irangire.

Yagize ati “Ni byo koko aya macumbi yaradindiye, amaze imyaka myinshi kandi yaragombaga kuba yaratashywe kera. Yarubatswe ntiyuzura, ikibazo cyagiye kiba icy’ingengo y’imari, hari ibintu byinshi byaburagamo ku buryo atari guturwamo.

Aho tubiboneye nk’Akarere twatanze amafaranga ku rwego rw’imirenge ngo yubakwe neza abarimu batangire kuyabamo.”

Yakomeje agira ati “Nta na rimwe ryari ryujuje iby’ingenzi ku buryo ryaturwamo nk’uko twabyifuzaga, ubu amafaranga yamaze kugera ku biro by’imirenge kugira ngo yubakwe neza, nkaba nizeza abarezi yari yubakiwe ko bazatangira bayajyamo, kuko ubu hariho gahunda y’amasoko ngo ba rwiyemezamirimo bayubake neza.”

Ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko impamvu aya macumbi yadindiye ari uko mu kuyubaka yageze hagati amafaranga akabura, dore ko kuyubaka byari binahenze cyane, kuko nk’iryo mu murenge wa Nzahaha rizuzura ritanzweho amafaranga miliyoni 30.

 

Comments

 
 
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari
Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari

Amakimbirane yo mu miryango mu karere ka Rusizi akenshi ashingira ku businzi bukabije bw’umwe mu bagize umuryango, aho hari aho usanga umugabo akorera amafaranga yose aho kuyacyura akayamarira mu (...)

Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe bagorwaga no gukora ingendo ndende bajya kwivuza, ubu barishimira ko baruhutse, kuko biyujurije ivuriro ‘Poste de (...)

Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura
Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura

SSP Janvier Mutaganda, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, avuga ko ubujura bwiganjemo ubw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amatungo, bwagaragaye cyane muri aka karere mu mwaka (...)

Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya
Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirakangurira abahinzi b’ibigori gukoresha imbuto y’indobanure no gusimburanya ibihingwa mu murima hagamijwe kurwanya indwara y’ibigori yitwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.