Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Nyamasheke: Ikamyo y’Abashinwa yagonze veterineri w’umurenge arapfa   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA Sylvestre
 1 month ago

 
 

Imodoka y’Abashinwa bakora umuhanda wa Nyamasheke-Karongi yari itwawe n’umushoferi witwa Nizeyimana Fabien w’imyaka 45 yagonze moto yari itwaye Veterineri w’ umurenge wa Karambi, Tuyizere Pontien, ahita yitaba Imana ku wa Gatatu ku ya 11 Mutarama 2017.

Ubwo Imvaho Nshya yageraga aho iyi mpanuka yabereye, umwe mu bayibonye veterineri bombi bari kuri moto, akabona imbere haturutse igikamyo, gita umuhanda wacyo kiramukubita.

Yagize ati “Yahise ahanuka kuri moto ashiramo umwuka polisi ihita ihagera ihamagara ibitaro bya Kibogora bazana imodoka itwara umurambo.’’

JPEG - 309.5 kb
Imodoka yamukubitiye aha hashushanije ahita apfa

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien na we yemeje aya makuru avuga ko nk’ubuyobozi batewe agahinda no kubura umukozi.

Ati “Ni byo koko dufite agahinda kenshi twatewe n’impanuka yabaye mu kanya mu ma saa munani n’igice z’igicamunsi, aho umukozi wacu Tuyizere Pontien yagonzwe n’iyo modoka avuye ku murenge yari yiriwe akoramo wa Karambi, azanye raporo ku karere, akubitanira n’ikimodoka cy’Abashinwa mu ikorosi ry’aho bita mu Gaseke, mu mudugudu wa Gasharu,akagari ka Gako,mu murenge wa Kagano, gihita kimugonga arapfa.’’

Yakomeje agira ati “Iyi mpanuka yatewe n’uko uyu mushoferi yagendaga avugira kuri telefoni, ageze muri iryo korosi arangazwa n’iyo telefoni, ahita ata umuhanda we agonga uyu mukozi wacu, umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa,umushoferi na we yahise atabwa muri yombi n’imodoka irafatwa, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo aho arimo abibazwa.’’

Meya Kamari yakomeje avuga ko akarere kagiye gukora ibishobka byose, ku bufatanye n’umurenge n’umuryango we bagashyingura Nyakwigendera, asaba ariko abashoferi kujya birinda gutwara imodoka bavugira kuri telefoni kuko bishobora guteza impanuka zirimo n’urupfu.

Nyakwigendera yari afite imyaka 31, apfuye akiri ingaragu.

 

Comments

 
 
Nyamasheke: Ba Gitifu b’utugari basabye moto zo kuborohereza akazi
Nyamasheke: Ba Gitifu b’utugari basabye moto zo kuborohereza akazi

Ikibazo cy’uburyo bwo kugera ku baturage hirya no hino mu midugudu igize utugari mu karere ka Nyamasheke ngo gikomeje kubera ihurizo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari. Bavuga ko kugira ngo (...)

Ngoma: Abanywera itabi mu ruhame bazajya bacibwa amande y’amafaranga 5000
Ngoma: Abanywera itabi mu ruhame bazajya bacibwa amande y’amafaranga 5000

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage hafashwe ingamba zo kubuza abanywi b’itabi kurinywera mu ruhame, uzabirengaho akazajya acibwa amande y’ibihumbi 5 (...)

Rusizi: Abaturage bo mu tugari 4 barinubira kubura ubavura
Rusizi: Abaturage bo mu tugari 4 barinubira kubura ubavura

Abaturage b’utugari twa Cyendajuru, Ntura, Rwega na Gakomeye bivuriza kuri poste de santé ya Ntura mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi, baravuga ko umuforomokazi umwe iri vuriro rifite (...)

Gakenke:Bajujubijwe n’abasore birirwa bicaye, bwakwira bakiba imyaka n’amatungo
Gakenke:Bajujubijwe n’abasore birirwa bicaye, bwakwira bakiba imyaka n’amatungo

Abaturage bo mu murenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke, baratangaza ko babangamiwe na zimwe mu nsoresore zo muri uyu murenge ngo zirirwa zicaye bwakwira zikirara mu ngo zikiba amatungo mu biraro, (...)

Rubavu:  Batewe inkeke n’insoresore zitegera abantu mu nzira zikabambura
Rubavu: Batewe inkeke n’insoresore zitegera abantu mu nzira zikabambura

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu cyane mu mujyi wa Rubavu, bavuga ko hari uduce dutandukanye batagipfa kunyuramo mu masaha ya nijoro kubera insoresore z’amabandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.