Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Mwitange, munoze ireme ry’uburezi – Guverineri Mureshyankwano   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 1 month ago

 
 

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose, arasaba abarimu gukomeza gukunda umwuga bakora, bagaharanira kuzamura ireme ry’uburezi kugira ngo abana b’u Rwanda barera bazakurane ubumenyi bubafasha guteza imbere igihugu.

Ubu butumwa uyu muyobozi yabugarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro itorero ry’Indemyabigwi rigizwe n’abarezi bo mu mashuri abanza, ay’isumbuye ndetse n’ay’imyuga mu karere ka Ruhango.

Yabibukije ko umwuga wabo usaba ubwitange, bityo bakaba basabwa kwirengagiza imbogamizi zitandukanye bakunze kugaragaza zirimo n’umushahara bita muke, bagaharanira icyatuma ireme ry’uburezi rirushaho kuba ryiza, mu gihe izo mbogamizi zigishakirwa ibisubizo.

Yagize ati “Abarezi muritanga mugakora, ni cyo tubifuzaho kandi turabibashimira kuko ikigamijwe ni uburezi bunoze, umurezi akoreye kuvuga ngo arahembwa menshi ntabwo mwagakora, icyo tubasaba ni ugukomeza gukunda umwuga mukora kuko ni abana b’u Rwanda turera.

Mukomeze mutange umusanzu wanyu mu kurera abana b’Abanyarwanda mutanga uburezi bunoze, kandi tuzabigeraho twese dufatanyije.”

JPEG - 202.7 kb
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose (Foto Umutoni B)

Abarimu bitabiriye iri torero nabo bagaragaje ko ubumenyi bari guhabwa buzabafasha kurushaho kunoza inshingano zabo, maze ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerweho.

Uwineza Beatrice, yagize ati “Hari byinshi twatangiye kwiga kandi tubona bizadufasha kuzamura ireme ry’uburezi, nk’ikiganiro twahawe na Depite Byabarumwanzi, twabonyemo byinshi ku bijyane n’uburezi bw’abana bafite ubumuga, aho twabonye ko kuba henshi aba bana bigishwa n’abatarabyigiye bituma ireme ry’uburezi ritagerwaho uko byifuzwa.

Turacyari mu ntangiriro ariko turabona kugira inyigisho duhabwa hari icyo bizongera.”

Ku rundi ruhande ariko aba barezi banagaragaje ko bagifite imbogamizi nyinshi zibabuza kunoza ireme ry’uburezi, bakaba basaba ko zakurwaho.

Ntivuguruzwa Protogene, yagize ati “Hari byinshi bituma ireme ry’uburezi ritagerwaho uko bikwiye, turacyafite ikibazo cy’ubwinshi bw’abana mu mashuri cyane cyane mu cyiciro kibanza, ugasanga bitorohereza mwarimu gutanga uburezi bufite ireme, nubwo hari n’izindi mpamvu nyinshi ariko iyi iza ku mwanya wa mbere, hagize igikemuka hari icyagerwaho.”

Aba barezi batangaza ko ku bijyanye n’umushahara wa mwarimu bashima cyane Leta kuba yarabashyiriyeho Koperative Umwalimu SACCO, ibafasha kwizigamira kandi ufite umushinga runaka ashaka gukora akabona inguzanyo mu buryo bworoshye.

Itorero ry’Indemyabigwi rigizwe n’abarezi bo mu mashuri abanza ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga ryatangiye tariki ya 5 Mutarama, rikazasozwa tariki ya 12 Mutarama, rikaba ririmo kubera hirya no hino mu gihugu.

 

Comments

 
 
Nyamasheke: Ba Gitifu b’utugari basabye moto zo kuborohereza akazi
Nyamasheke: Ba Gitifu b’utugari basabye moto zo kuborohereza akazi

Ikibazo cy’uburyo bwo kugera ku baturage hirya no hino mu midugudu igize utugari mu karere ka Nyamasheke ngo gikomeje kubera ihurizo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari. Bavuga ko kugira ngo (...)

Ngoma: Abanywera itabi mu ruhame bazajya bacibwa amande y’amafaranga 5000
Ngoma: Abanywera itabi mu ruhame bazajya bacibwa amande y’amafaranga 5000

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage hafashwe ingamba zo kubuza abanywi b’itabi kurinywera mu ruhame, uzabirengaho akazajya acibwa amande y’ibihumbi 5 (...)

Rusizi: Abaturage bo mu tugari 4 barinubira kubura ubavura
Rusizi: Abaturage bo mu tugari 4 barinubira kubura ubavura

Abaturage b’utugari twa Cyendajuru, Ntura, Rwega na Gakomeye bivuriza kuri poste de santé ya Ntura mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi, baravuga ko umuforomokazi umwe iri vuriro rifite (...)

Gakenke:Bajujubijwe n’abasore birirwa bicaye, bwakwira bakiba imyaka n’amatungo
Gakenke:Bajujubijwe n’abasore birirwa bicaye, bwakwira bakiba imyaka n’amatungo

Abaturage bo mu murenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke, baratangaza ko babangamiwe na zimwe mu nsoresore zo muri uyu murenge ngo zirirwa zicaye bwakwira zikirara mu ngo zikiba amatungo mu biraro, (...)

Rubavu:  Batewe inkeke n’insoresore zitegera abantu mu nzira zikabambura
Rubavu: Batewe inkeke n’insoresore zitegera abantu mu nzira zikabambura

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu cyane mu mujyi wa Rubavu, bavuga ko hari uduce dutandukanye batagipfa kunyuramo mu masaha ya nijoro kubera insoresore z’amabandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.