Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Muhanga:Polisi yihanangirije abamotari baheka abantu batatu kuri moto   

  Yanditswe na MUHIZI ELISÉE
 1 week ago

 
 

Polisi y’igihugu mu Karere ka Muhanga yihanangirije bamwe mu bamotari baheka abantu batatu kuri moto icyarimwe, birengagije amategeko ndetse n’ubuzima bw’abo batwaye, ikavuga ko uzafatirwa muri aya makosa azahanwa by’intangarugero.

Mu nama y’umunsi umwe yahuje inzego z’umutekano Polisi, ingabo na bamwe bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto (abamotari), IP Kayihura Claver ushinzwe guhuza inzego za Polisi n’abaturage muri aka Karere, yavuze ko hari bamwe mu bamotari bongeye kubura ingeso mbi yo guheka abantu barenze umwe kuri moto, bitwikiriye amasaha y’ijoro.

IP Kayihura yongeyeho ko hari hashize igihe kitari gito uyu muco mubi wo guheka abantu benshi kuri moto imwe ucitse, ariko ngo wongeye kuvugwa mbere y’iminsi mikuru irangiye, kandi ngo mu babikora abenshi ni abadafite aho babarizwa ndetse batagira n’ibyangombwa by’akazi.

Ati «Abakunze gukora ayo makosa ni abamotari batagira koperative n’imwe babarizwamo, ndetse ntibagira n’uruhushya rwo gutwara, ni yo mpamvu bahitamo guheka abantu nijoro, tugiye guhagurukira iki kibazo kuko abayobozi banyu usanga batabyitaho.»

<doc9431|center
Ntivuguruzwa Martin wo muri Koperative itwara abantu(COTRAVEMOMU), avuga ko kuba hari koperative zitagira ibyangombwa by’ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative usanga n’abamotari bazibarizwamo batagira impushya zo gutwara moto, ari nayo mpamvu bitwikira ijoro noneho bagaheka abantu benshi kugira ngo bakorere menshi batabonye ku manywa.

Ati:«Njye numva amakosa aterwa n’abayobozi b’amakoperative kuko ni bo bahawe inshingano zo kureba ibikorerwa mu makoperative, iyo batabyitayeho usanga rwose ntacyo umumotari ashobora gukora ku giti cye.»

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative mu ntara y’Amajyepfo Nsabimana Jerome, avuga ko hari Koperative eshatu muri eshanu zibarizwa mu mu mujyi wa Muhanga, bakaba bagiye guhita bahagarika kuko zitagira ibyangombwa by’ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) ari nazo zikunze guteza aka kajagari ka hato na hato.

Ati “Guhera uyu munsi tugiye guhagarika koperatie zitagira ibyangombwa nyuma y’aho hazakurikira ibarura ryimbitse ry’abamotari n’ibinyabiziga byabo ku buryo aka kavuyo kose kazavaho rirangiye.»

Koperative zikorera mu karere ka Muhanga zitagira ibyangombwa zasabwe kubishaka vuba, bakagira uruhare mu guca aka kajagari.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje
Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje

Ababyeyi barerera muri GS Ntura Protestant, ishuri riri mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, bafite impungenge z’uko abana babo bagiye gutangira amashuri, ibyumba by’amashuri bigiramo bishaje (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.