Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Meya wa Rusizi yasobanuye iby’amapfa yibasiye umurenge wa Bugarama   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 1 week ago

 
 

Mu gihe mu murenge wa Bugarama hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’igabanuka ry’ibiribwa kubera ko izuba ryahacanye, ubuyobozi bw’aka karere bwo buravuga ko hari aho abaturage batazagira ikintu na kimwe basarura kubera ko izuba ryabyishe burundu, ariko ngo hari icyizere ko ibiribwa bitazabura cyane.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi w’aka karere Herelimana Frédéric, yavuze ko ikibazo cy’amapfa muri uyu murenge cyatewe n’izuba ryinshi gihangayikishije akarere kose, ariko ngo kugeza ubu abaturage ntibaragera aho Babura ibyo kurya.

Yagize ati “Akarere kacu ni akarere kari gasanzwe kera cyane kanagira imvura ihagije, ariko muri iki gihembwe cy’ihinga gishize si ko byagenze imirenge imwe n’imwe yahuye n’izuba rikabije, cyane cyane mu murenge wa Bugarama, aho twatakaje hegitari 501 z’ibigori, hegitari 80 z’ibishyimbo n’izindi 40 z’umuceri.
Izi tukaba nta cyizere gihari cyo kuzisaruraho na duke, ariko ahandi ho abaturage bakaba bazageramo.”

JPEG - 260.4 kb
Meya Harelimana ahamya ko ikibazo cy’amapfa bari kugikurikiranira hafi (Foto Bahuwiyongera S).

Meya yakomeje avuga ko iki kibazo kizazahaza cyane abaturage b’akagari kose ka Ryankana n’agace ka Kabamba mu kagari ka Pera bagera ku 2300, kubera ko bahinze izuba rigahita ricana, ariko ngo bikaba bikurikiranirwa hafi ku buryo mu gihe ibiribwa byabura bagobokwa.

Yagize ati “Iri zuba ryateye amapfa, abaturage baho koko ntibarya uko baryaga, ariko ndagira ngo mbabwire ko nta nzara iri mu karere kacu, nta nzara iri mu Bugarama, kuko nta raporo turahabwa y’abaturage basuhutse cyangwa hari uwaba yishwe n’inzara, gusa ikibazo ni icyo, kandi tugifitiye ingamba zaba ari iz’igihe cya vuba cyangwa ikirekire.

Harimo izo gutangira kwigisha abaturage guhunika imyaka ndetse no kuhira imyaka yabo, kuko imiterere y’ikirere twari dufite yari yaratumye twirara.”

Uyu muyobozi agira inama abaturage yo kugana aho byeze mu yindi mirenge bagahahirayo nk’uko bisanzwe igihe hari abatejeje abandi bejeje, bagatangira gutekereza ukuntu imigezi ihari yabafasha kujya buhira, ibibazo nk’ibi ntibizongere kuba muri aka karere.

Iki kibazo kije gisanga ihenda rikabije ry’ifu y’imyumbati yari bimwe mu biryo by’ibanze by’abaturage b’uyu murenge, bakanavuga ko bigiye guhurirana n’itangira ry’amashuri, bakagira impungenge ko iki kibazo cyatera guta amashuri kw’abana bamwe, gusa ubuyobozi bwo buvuga ko nta mwana uzata ishuri.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje
Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje

Ababyeyi barerera muri GS Ntura Protestant, ishuri riri mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, bafite impungenge z’uko abana babo bagiye gutangira amashuri, ibyumba by’amashuri bigiramo bishaje (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.