Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

USA: Trump yahaye umukwe we umwanya ukomeye mu buyobozi   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 1 week ago

 
 

Jared Kushner, umukwe wa Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagizwe umujyanama wa Perezida wo ku rwego rwo hejuru.

Kushner, umugabo wa Ivanka Trump, nta bunararibonye afite muri politiki ariko yagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwamamaza Donald Trump.

Sky News ivuga ko kimwe na Trump, Jared Kushner w’imyaka 35, ari umuherwe ufite inyubako nyinshi mu mujyi wa New York; akaba anafite ikinyamakuru kitwa The New York Observer.

JPEG - 84.2 kb
Jared Kushner yahoraga hafi ya Trump mu bikorwa byo kwiyamamaza

Itangazo Trump yashyize ahagaragara riragira riti “ Jared yaritanze aba n’umujyanama wizewe mu bikorwa byo kunyamamaza no muri iyi minsi nyuma y’amatora. Ntewe ishema ryo kumuha umwanya w’ingenzi mu buyobozi bwanjye.”

Ibi byatumye bamwe mu bakurikiranira politiki yo muri USA bavuga ko Trump yishe itegeko rivuga ko nta perezida wemerewe guha akazi umuntu wo mu muryango we.

Ariko umunyamategeko wa Kushner, Jamie Gorelick yabwiye Sky News ko atishe iryo tegeko ryo muri 1967 kuko ritareba abajyanama ba Perezida n’abandi bakozi bo mu biro bye.

Yongeyeho koJared Kushner azava ku mwanya w’ubuyobozi mu bucuruzi ayoboye no mu kinyamakuru cye, kugira ngo yirinde gushyira imbere inyungu ze.

Kimwe n’abandi Trump yashyize ku buyobozi, Kushner azemezwa n’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena.

Donald Trump azarahirira kuyobora USA ku ya 20 Mutarama 2017 mu muhango uzitabirirwa n’uwo bari bahanganye, Hillary Clinton n’abandi bahoze bayobora USA bakiri bazima, uretse ise wa George W. Bush utamerewe neza kubera izabukuru.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Senegal yohereje ingabo  ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh
Senegal yohereje ingabo ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh

Igihugu cya Senegal cyashyize ingabo ku mupaka wa Gambia aho ziteguye guhirika Perezida Yahya Jammeh watsinzwe amatora akanga kuva ku butegetsi. Nubwo Senegal ari yo iyoboye igitero, iri kumwe (...)

Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65
U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65

Abantu 65 bamaze kwicwa n’ubukonje bukabije mu duce dutandukanye tw’u Burayi cyane cyane mu gihugu cya Bulgaria. Abenshi mu bapfa biganjemo abasheshe akanguhe n’abatagira aho batuye; barimo umusaza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.