Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

USA: Mu irahira rya Trump hazatangwa urumogi rw’ubuntu   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 3 months ago

 
 

Amashyirahamwe y’abifuza ko urumogi rwemerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ku munsi w’irahira rya Donald Trump azatanga udupfunyika twarwo (boules) 4200 ku buntu.

Urwo rumogi ruzahabwa abanywarumogi bazaba bari mu mujyi wa Washington ari naho Donald Trump azarahirira ku wa 20 Mutarama 2017.

Umunyapolitiki uyoboye abazatanga urumogi, Adam Eidinger, yabwiye CNN ko bagamije guha ubutumwa Trump kugira ngo atazashyiraho amategeko abangamira abanywarumogi.

Ati “Turi guharanira uburenganzira bwacu kuko duhangayikishijwe n’uko Leta izashyiraho amategeko atubangamira. Ni gahunda twashyizeho yo gusangira urumogi bataradufungira amazi n’umuriro. Dushaka no kwivuganira ngo baduhe amategeko aturengera.”

Eidinger yashinze ihuriro DCMJ ryaharaniye ko urumogi rwemerwa muri Leta ya Washington; kuri ubu umuntu yemerewe kugendana no kunywa udupfunyika tubiri tw’urumogi ariko ntibyemerewe kurugurisha ku mugaragaro.

Abanywa urumogi bagize impungenge nyuma y’uko Trump ashyizeho umushinjacyaha mukuru, Jeff Sessions, ubanga urunuka.

Muri Mata 2016, yagize ati “Abantu biyubaha ntibanywa urumogi, dukeneye abantu bakuru berekana ko urumogi atari ikintu cyo gushyigikirwa, kuko ari ikibazo gikomeye ku gihugu cyacu.”

Abasaba ko urumogi rwemerwa bavuga ko rufite ibyiza byinshi birimo kuvura kanseri ndetse no kugabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA.

 

Comments

 
 
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, watangiye ibiganiro byo kwiyunga na Al Qaeda nyuma y’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara mu mijyi itandukanye irimo uwa Mosul muri Iraq. Visi-Perezida wa Iraq, (...)

Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu
Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu

Mu gihe hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi wa wa Gatanu Mutagatifu, mu gihugu cya Philippines, bamwe babambwe ku musaraba n’imisumari. Imisumari bakoresheje bamubamba ni iya (...)

Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare
Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare

Koreya ya Ruguru yerekanye ububasha bwayo bwa gisirikare mu murwa mukuru Pyongyang kuri uyu wa Gatandatu ubwo yizihizaga ‘Umunsi w’Izuba.” Ni mu gihe hatutumba umwuka mubi hagati y’icyo gihugu na (...)

USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe
USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe

Sheila Abdus-Salaam, umugore wabaye umucamanza wa mbere w’Umuyisilamu mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanzwe yarapfuye ku wa Gatatu mu mugezi wa Hudson uri mu mujyi wa New York. (...)

Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyeshuri biga muri za kaminuza ziherereye mu mujyi wa Shenyanga mu Bushinwa, ku wa 9 Mata 2017, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Shenyang n’umujyi uri mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.