Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Isiraheli: Minisitiri w’Intebe Netanyahu ukekwaho ruswa yahaswe ibibazo na polisi   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 3 months ago

 
 

Abapolisi batatu bahase ibibazo Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu ku mugoroba wo ku wa Mbere ku ya 2 Mutarama 2017.

Netanyahu ashinjwa kwakira impano zibarirwa mu bihumbi by’amayero azihawe n’abacuruzi bashakaga ubuvugizi.

Abapolisi bakora iperereza baribaza impamvu Netanyahu yahawe izo mpano, bagakeka ko ari ruswa.

RFI ivuga ko guhatwa ibibazo byabereye mu rugo rwa Netanyahu bikamara amasaga atatu. Iri perereza ribaye nyuma y’uko humviswe abatangabuhamya babarirwa muri 50. Abapolisi kandi bamubajije ku kindi kirego kivuga ko yaba yaraguze intwaro mu Budage mu buryo bufifitse.

JPEG - 121.2 kb
Imodoka ya polisi iparitse imbere y’urugo rwa Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu

Itegeko Nshinga ryo muri Israel rigena ko Minisitiri w’Intebe yegura igihe ahamwe n’ibyaha bya ruswa. Netanyahu akomeje kubihakana akavuga ko ibyo birego ari ibinyoma byazanywe n’abo bahanganye muri politiki.

Minisitiri Netanyahu yari aherutse kwibasira ibihugu bikomeye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko Akanama k’Umutekano ka Loni gatoye umwanzuro wamagana Isiraheli ku bikorwa byo kubaka ku butaka bwa Palestine.
Netanyahu yavuze ko igihugu cye kizasuzugura Loni ntigihagarike na gato ibyo bikorwa bifatwa nk’Ubukoloni bwo muri iki kinyejana.

 

Comments

 
 
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, watangiye ibiganiro byo kwiyunga na Al Qaeda nyuma y’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara mu mijyi itandukanye irimo uwa Mosul muri Iraq. Visi-Perezida wa Iraq, (...)

Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu
Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu

Mu gihe hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi wa wa Gatanu Mutagatifu, mu gihugu cya Philippines, bamwe babambwe ku musaraba n’imisumari. Imisumari bakoresheje bamubamba ni iya (...)

Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare
Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare

Koreya ya Ruguru yerekanye ububasha bwayo bwa gisirikare mu murwa mukuru Pyongyang kuri uyu wa Gatandatu ubwo yizihizaga ‘Umunsi w’Izuba.” Ni mu gihe hatutumba umwuka mubi hagati y’icyo gihugu na (...)

USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe
USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe

Sheila Abdus-Salaam, umugore wabaye umucamanza wa mbere w’Umuyisilamu mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanzwe yarapfuye ku wa Gatatu mu mugezi wa Hudson uri mu mujyi wa New York. (...)

Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyeshuri biga muri za kaminuza ziherereye mu mujyi wa Shenyanga mu Bushinwa, ku wa 9 Mata 2017, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Shenyang n’umujyi uri mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.