20°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Amakuru y’iteganyagihe ku Isi ntaho aba 100%-Meteo Rwanda

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 15-10-2020 saa 07:26:53
Meteo Rwanda ifite ibikoresho bitandukanye bitanga amakuru ku bijyanye n'iteganyagihe

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) butangaza ko amakuru y’iteganyagihe ku Isi ntaho aba 100% kuko hari impamvu nyinshi nk’imiyaga, ubushyuhe n’izindi, zishobora guhindura amakuru yari yateganyijwe.

Umuyobozi wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable yagize ati: “Iteganyagihe si 100%, ubu iteganyagihe rigeze ku gipimo cya 83% cy’amakuru dutanga. twifuza ko rizamuka tukaba twagera kuri 85% ariko ku Isi nta hantu bagera ku ijana ku ijana kuko ikirere gihindagurika buri kanya.”

N’ubushyuhe bushobora guhinduka bukagira impinduka ku miterere y’ikirere. Hahora abakozi banyuranamo ngo amakuru akomeze gutangwa.

Yongeyeho ati: “Iteganyagihe ni ikiri imbere buri gihe ntibijyana nuko biba byavuzwe. Ntituvuga ko ibyo tuvuga biba bitari bube, impinduka zirashoboka, ni na yo mpamvu biba byiza iyo hari abaduhamagaye bati ntibyahuye.

Ntitubifata nk’ikintu kibi tubibara mu bipimo dufata kuko na byo ubwabyo ni ibipimo bidufasha gukurikirana impinduka zagiye ziba. Ni byiza tubibara mu bipimo dufata, ayo makuru na yo adufasha kumenya impinduka zagiye ziba.”

Yashishikarije abantu kujya bakomeza kureba impinduka ziba zagiye ziba. Ati: “Iyo impinduka zabaye twongera kubitangariza abantu. Impinduka zabaye tuba tugomba no kwerekana icyabiteye bigatuma ubutaha dushingiye ku bipimo byigeze bibaho bidufasha kumenya ngo byatewe n’iki bigatuma tunoza akazi. Hari n’abatareba amakuru mashya yatanzwe hagati kuko hari igihe bitewe n’umuyaga uhindura ikerekezo imvura yari bugwe ikagwa ahandi.”

Gahigi Aimable, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Iteganyagihe arakangurira abantu kujya bakomeza kureba ku makuru y’iteganyagihe, kuko Meteo ikomeza kubagezaho impinduka iyo hari izihari

Yongeyeho ko izo mpinduka iyo zitangiye kugaragara, bisaba ko ukoresha ya miyoboro n’ubundi ugatangaza izo mpinduka ngo bifashe uwarebyeho kare amenye ko habaye indi mpinduka.

Iteganyagihe rirategurwa, haba ku rwego rw’Igihugu mu bice bitandukanye, mu karere no ku rwego mpuzamahanga (byo hanze, bya kure), hakaba ibikoresho byo mu buryo bw’ikoranabuhanga byikoresha n’ibikoreshwa n’abantu bigatuma hegereranywa ibyo bipimo bigasesengurwa bikabyazwa amakuru.

Iteganyagihe ry’igihe kirekire, igihe kiringaniye nk’iry’ukwezi n’iry’igihe kigufi, buri munsi haba n’impinduka usanga buri kanya hari amakuru atangwa.

Meteo Rwanda ivuga ko mu makuru yifashishwa n’inzego zitandukanye hari aya rusange n’ayihariye bitewe n’ikifuzo cy’ugiye kuyakoresha. Bityo hategurwa amakuru y’ishusho rusange, ariko hanatangwa n’ayihariye afasha abantu kwitegura mu nzego zitandukanye nk’ubuhinzi, ingendo n’ahandi.

Umuhinzi mworozi Kabera yavuze ko iteganyagihe rimufasha mu buhinzi bwe, kuko bituma amenya igihe k’ihinga abikesheje amakuru y’iteganyagihe.

Ati: “Amakuru y’iteganyagihe nubwo ataba ijana ku ijana ariko aramfasha si kenshi bihindagurika, usanga amakuru aba yatanzwe ku miterere y’ikirere adahinduka cyane. Iyo umuntu akurikiranye neza amakuru atangazwa na Meteo bigira umumaro.”

Iyi ni sitasiyo y’iteganyagihe itanga amakuru yikoresheje ubwayo

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.