24°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Amakoperative yitezweho uruhare rufatika mu kugera ku ntego z’iterambere za 2030

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 15-10-2019 saa 17:29:55
Aba ni abari bitabiriye inama ku makoperative (Foto Regis. M.)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ushinzwe igenamigambi, Dr. Uwera Claudine, asanga amakoperative mu Rwanda ndetse n’ahandi hose akwiriye kugira uruhare mu iterambere rya buri wese nta n’umwe usigaye inyuma kandi atanga ikizere kuko yitezweho uruhare n’umusanzu bifatika kugira ngo intego z’iterambere rirambye (SDGs) zo muri 2030, zigerweho.

Dr. Uwera yabivugiye i Kigali kuri uyu wa 15 Ukwakira 2019, ubwo yatangizaga Ihuriro mpuzamahanga ry’amakoperative rizamara iminsi itatu, ryitabiriwe n’abayobozi b’amakoperative barimo abaperezida bayo bo mu bihugu bisaga 120 baturutse ku mugabane w’Afurika ndetse n’ahandi ku Isi, abagize imiryango itegamiye kuri Leta, za Guverinoma, barungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo amakoperative arusheho gucungwa neza, ibirebana n’imiyoborere, gufatanya gushakira ibisubizo ibibazo biyarimo, n’ingamba zihari mu kunoza imiyoborere y’amakoperative ku buryo yakomeza gutanga akazi kuri benshi.

Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN, Dr. Uwera Claudine, yabwiye abayobozi bari muri iyo nama ko inama bayikoresha nk’urubuga rwo gukemuriramo bimwe mu bibazo usanga biri mu  makoperative hirya no hino, bimwe muri byo birimo ubushakashatsi budahagije ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga, avuga ko nko mu Rwanda hari intambwe imaze guterwa mu byerekeranye n’amakoperative nyuma y’ishyirwaho ry’ikigo k’igihugu gishinzwe amakoperative mu Rwanda,  RCA.

Ati Amakoperative arimo bamwe mu bagize imishinga mito n’iciriritse, agomba kugira uruhare mu iterambere kandi asabwa kugira uruhare rufatika kugira ngo intego z’iterambere rirambye SDGs zemejwe n’Umuryango w’abibumbye zizagerweho muri 2030.”

Amb. Nicolas Bellomo uhagarariye umuryango w’ibihugu by’i Burayi mu Rwanda, avuga ko amakoperative ari inkingi ikomeye ndetse n’umufatanyabikorwa mu birebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere ahanini ku ruhare rwayo mu iterambere ry’urwego rw’ubukungu.  Ashima u Rwanda kubera imbaraga rwashyize mu kubaka ubushobozi bw’amakoperative no gushishikariza abantu kwishyira hamwe.

Amb. Nicolas akomeza agira ati “Turashima u Rwanda, ni byiza ko amakopertaive mu Rwanda kuva yajyaho amaze gutera intambwe no guhabwa umurongo ngenderwaho, kandi hari ibifatika bibigaragaza.”

Naho Perezida w’Ihuriro ry’amakoperative ku Isi “International Cooperative Alliance” ICA, Dr. Ariel Guarco, asanga uruhare rwa buri wese ari ingenzi mu gufasha amakoperative gutera imbere, icyakora  asaba ko yaharanira kwita ku iterambere ry’abagore no gufasha abanyamuryango kwivana mu bibazo by’ubukene binyuze mu gutegura imishinga ifatika kandi ifite ireme, nk’uko u Rwanda rwabitanzeho urugero.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobzi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda Prof. Harelimana Jean Bosco, avuga ko ashingiye ku bunararibonye bw’abayobozi bari muri iyo nama mpuzamahanga, bizeye ko bazasangira ubunararibonye ahanini bushingiye ku bibazo by’imiyoborere ndetse n’imicungire usanga biri mu makoperative, maze bibashe kubonerwa umuti kandi urambye watuma amakoperative arushaho gukora neza handi agateza imbere abanyamuryango.

Ihuriro mpuzamahanga ry’amakoperative ryatangiye mu 1895, rihurije mu Rwanda abasaga 1,200 baturutse mu bihugu 124. Ni ubwa kabiri ibereye muri kimwe mu bihugu by’Afurika, kuko muri 2013 yabereye muri Afurika y’Epfo.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.