21°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Amajyaruguru:Guverineri yasabye ko ikibazo cy’abatagira ubwiherero kirangirana na 2017

Yanditswe na admin

Ku ya Nov 15, 2017

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, aratangaza ko ikibazo cy’ubwiherero butujuje ibyangombwa gikwiye kurangira burundu, ku bufatanye bwa buri wese.

Ikibazo cy’ubwiherero butujuje ibyangombwa gikunze kugaragara cyane mu turere twa Musanze, Burera n’uduce tumwe na tumwe twa Gakenke.

Ubwiherero nk’ubu ntibuzaba bukigaragara mu majyaruguru umwaka utaha(Foto Ngaboyabahizi P)

Mu ngendo Guverineri Gatabazi akorera mu ntara y’Amajyaruguru, yagiye agaragarizwa iki kibazo nk’ikibangamiye cyane imibereho myiza, afata umwanzuro wo gukora ibishoboka byose umwaka wa 2017 ukarangirana n’icyo kibazo.

Uyu muyobozi kandi avuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu, hakenewe imbaraga za buri wese.

Ati “Ikibazo cy’ubwiherero butujuje ibyangombwa muri iyi ntara kigomba kurangirana n’umwaka wa 2017, ibi bireba buri wese, kuko iki kibazo buri wese atakigize icye nta bwo byazashoboka kugira ngo ubwiherero bugera ku bihumbi 20 muri iyi ntara bubashe kubakwa.

Ariko na none birababaje kubona umuntu w’umugabo mu rugo acukura icyobo atindaho ibiti 2, nta sakaro na none ngo ubwo arangije kubaka ubwiherero, ibi ntibihesha ishema umuryango nyarwanda, aho umuntu muri iyi myaka yiherera ku gasozi, oya! ntituzabyihanganira abafite ubushobozi nibubake ubwiherero, abatishoboye na bo hazarebwa igikorwa ariko buri muryango muri iyi ntara ugire ubwiherero.”

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Kinigi, yagize ati “Ubwiherero kuri twe ni ikibazo, reba kugira ngo ubone umwobo wa metero imwe nibura bigusaba amafaranga atari munsi y’ibihumbi 15, aya rero iyo utayafite uhitamo kubaka akantu k’agahuru ukajya upfa kwikingamo kakuzura umwanda ukawukuramo ukaba ifumbire, ni uko tubayeho ikindi kandi ubutaka bwa hano ntiwabuhomesha, ibiti nka twe batishoboye ni ikibazo.

Gusa niba koko Guverineri yahagurukiye iki kibazo ndizera ko kizakemuka, ariko na none ntawabura kunenga bamwe mu bakungu batubaka ubwiherero, kandi bishoboye”.

Guverineri Gatabazi avuga ko kutagira ubwiherero ari kimwe mu bikurura indwara zinyuranye ziterwa n’umwanda harimo inzoka, bilariziyoze na macinya, akaba asaba abaturage kugira isuku ku mubiri no ku biribwa bataretse n’ubwiherero.

NGABOYABAHIZI PROTAIS