Amajyaruguru: Abakandida senateri barasabwa kuzarushaho kwegera abaturage

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 28-08-2019 saa 18:48:11
Abiyamamariza kuba Abasenateri mu ntara y'Amajyaruguru basabwe kuzarushaho kwegera abaturage

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abakandida barindwi bazatorwamo babiri bazahagararira iyo ntara muri sena batangiye ibikorwa byo kwiyamamaza, kuzarushaho kwegera abaturage mu gihe bazaba batorewe uwo mwanya.

Gatabazi aragira ati: “Ndashima abakandida senateri ko bahisemo kwiyamamariza guhagararira Intara y’Amajyaruguru muri Sena, nkaboneraho gusaba abazahagararira iyi ntara kuzarushaho kwegera abaturage no kuzaharanira guteza imbere imibereho yabo.”

Ibyo yabigarutseho mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2019 ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, iki igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Gicumbi, aho abakandida senateri barindwi bazatorwamo babiri bazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena biyamamarije imbere y’Inteko itora y’ako Karere.

Abo bakandida ni Mugenzi Richard, Nyinawamwiza Leatitia, Habineza Faustin, Sibosiko Consolée, Rwanyiziri Gaspard, Kabasinga Chantal na Kabasha Vedaste.

Mbere yo kwiyamamaza imbere y’Inteko itora, komiseri Bamwine Loyce yibukije abakandida senateri ko mu gihe cyo kwiyamamaza bagomba kubahiriza amabwiriza yose yo kwiyamamaza nk’uko bayagejejweho na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Iki gikorwa kitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, Madamu Bamwine Loyce, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Abagize Komite Nyobozi n’Inama y’Umutekano itaguye y’Akarere ndetse n’abagize Inteko itora mu Karere ka Gicumbi, ari bo abagize Inama Njyanama y’Akarere, abagize Biro z’Inama Njyanama z’Imirenge ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere.

Amatora y’Abasenateri ateganyijwe ku matariki ya 16-18 Nzeri 2019, aho Abasenateri 14 bazatorwa barimo 12 bazatorerwa guhagararira Intara n’Umujyi wa Kigali na babiri bazahagararira Amashuri Makuru na Kaminuza bya Leta n’Amashuri Makuru na Kaminuza byigenga.

Abiyamamariza kuba Abasenateri mu ntara y’Amajyaruguru basabwe kuzarushaho kwegera abaturage

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.