Amagare: u Rwanda rwasabye UCI  kwakira shampiyona y’Isi  muri  2025

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 11-09-2019 saa 17:51:46
Perezida wa UCI, David Lappartient (hagati) ari kumwe n'umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC, Ntigengwa (iburyo) na Perezida wa FERWACY, Bayingana (ibumoso) nyuma yo kwakira ubusabe bw'u Rwanda

Igihugu cy’u Rwanda   cyasabye  kwakira  shampiyona y’Isi  mu mukino wo gusiganwa ku magare “UCI Road World Championships” muri 2025.

Tariki 11 Nzeri 2019 ni bwo abari bahagarariye Leta y’u Rwanda ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda « FERWACY » bagejeje ubusabe   mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi “UCI” ko umujyi wa Kigali wazakira shampiyona y’Isi 2025.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”, Ntigengwa John ari kumwe na Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable bakiriwe na  Perezida wa UCI, David Lappartient  mu  mujyi wa Aigle mu Busuwisi.

Perezida wa UCI, David Lappartient   ku rukuta rwe rwa « Twitter » yavuze ko yishimiye kwakira itsinda ry’Abanyarwanda  bari  bari bazanye ubusabe bwo kwakira shampiyona y’Isi ya 2025. Yakomeje avuga ko yagize n’umwanya wo kuganira na Perezida wa FERWACY ku mushinga w’ikigo k’imyitozo cya UCI kigomba gutangizwa i Musanze ahasanzwe ikigo k’imyitozo.

Bwa mbere shampiyona y’Isi igiye kubera muri Afurika

Muri Nyakanga  2018 nibwo UCI yashyize ahagaragara ibisabwa ndetse inakangurira ibihugu by’Afurika birimo n’u Rwanda  gusaba kwakira shampiyona  y’Isi 2025.

Muri Kanama 2018, Perezida wa UCI,  David Lappartient yasuye u Rwanda    ubwo habaga  Tour du Rwanda 2018 yari ibaye ku nshuro ya 10 ari nayo yari iya yuma ku kigero cya 2.2. David Lappartient yishimiye u Rwanda anemeza  hagiye kuba impinduka ku buryo muri 2025 shampiyona y’Isi yabera muri Afurika ku nshuro ya mbere.

David Lappartient ubwo ibihugu by’Afurika byasabwa gusaba kwakira shampiyona y’Isi 2025, yavuze ko bigamije kwegera abakunzi b’amagare bo muri Afurika aho yemeje ko ari imwe mu ntambwe  zo kuzamura urukundo rw’uyu mukino kandi ko ari amahirwe ku bihumbi n’ibihumbi by’Abanyafurika bakunda uyu mukino yo kubona ibihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare bwa mbere mu mateka.

Igihugu cy’u Rwanda gifite ubunararibonye bw’imyaka 11 mu gutegura “Tour du Rwanda” n’andi marushanwa mpuzamahanga kandi akagenda neza ari nabyo  byanatumye uyu mukino ukundwa n’abatari bake kandi rukaba  ruri  mu bihugu bikomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Mu gihe u Rwanda rwahabwa aya mahirwe yo kwakira shampiyona y’Isi  2025 bizaba ari ibyishimo  ku Banyarwanda no hanze y’u Rwanda. Uretse Tour du Rwanda,  mu Rwanda hamaze kubera shampiyona y’Afurika inshuro 2 (2010 na 2018).

Shampiyona y’Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare ikunze kubera  ku mugabane w’u Burayi. Mu nshuro 91 imaze kuba inshuro nke itabereye i Burayi  ni 9  aho yabereye muri Canada (1974 na 2003), Venezuela (1977), Colombia (1995), USA (1986 na 2015), Japan (1990), Quatar (2016)   na  Australia (2010).

Mbere ya shampiyoa y’Isi 2025,  muri uyu mwaka wa 2019 izabera mu Bwongereza,  Suisse (2020), Belgique (2021), Australia (2022), u Bwongereza (2023) na Suisse (2024).

Perezida wa UCI, David Lappartient (hagati) ari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC, Ntigengwa (iburyo) na Perezida wa FERWACY, Bayingana (ibumoso) nyuma yo kwakira ubusabe bw’u Rwanda

Perezida wa UCI, David Lappartient na Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable

Abari bagiye mu Busuwi bari kumwe na Perezida wa UCI, David Lappartient

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.