17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Amagare: Turashaka kubaka ubushobozi bw’amakipe- Murenzi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 13-10-2020 saa 23:52:33
Ubwo ubuyobozi bwa FERWACY bwasuraga ikipe ya SACA

Muri Kamena na Nyakanga 2020, ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY” bwakoze igikorwa cyo gusura amakipe yose abarizwa muri iri shyirahamwe mu rwego rwo kureba ibibazo bafite n’uko byakemuka.

Nyuma yo gusura amakipe yose, Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah   atangaza ko umukino wo gusiganwa ku magare uhenze cyane bityo rero bakaba barasanze amakipe afite ikibazo k’ibikoresho bidahagije.

Ati: “Igare rikoreshwa rirahenze cyane,  kubona amagare 10 si buri wese wabibasha, twasanze amakipe afite  ikibazo k’ibikoresho.”

Murenzi akaba akomeza avuga ko ikindi kibazo ari  icy’abatekinisiye b’amagare ni ukuvuga abatoza  bari ku rwego rwiza n’abakanishi bari ku rwego rwiza.

Yagize ati: “Ayo magare meza usanga bibagora kubona ibikoresho byayo ndetse  no kubasha kubona abakanishi bayakurikirana umunsi ku munsi.”

Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah avuga ko  nka komite nshya kimwe mu byo bashaka gukora ari ukubaka ubushobozi bw’amakipe kugira ngo abashe kubona abafatanyabikorwa  babunganire, amikoro  azamuke  hanyuma FERWACY na yo yishakemo amikoro yo kuzamura urwego rwa tekinike.

Aha yagize ati: “Turateganya amahugurwa y’abakinishi, abatoza n’abaganga ba siporo ku buryo  twabaha ubwo bufasha buri tekinike naho ibikoresho ni ugukomeza gukomanga ku bafatanyabikorwa bacu  kugira ngo turebe ko amikoro yaboneka tubone ibikoresho bigezweho kuko iyo bidahari n’umusaruro mwiza ntiwaboneka.”

Kuri ubu amakipe 12 ni yo asanzwe yitabira amarushanwa ategurwa na FERWACY, ari yo Fly CC, Les Amis Sportifs, CCA , SACA, Benediction  Ignite, Muhazi CG, Karongi VSC, Kigali CC, Nyabihu CT, Kayonza YSCT, Ciné Elmay na Bugesera Women CT.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.