Amagare: Tour du Rwanda 2021 yimuriwe muri Gicurasi 2021
Yanditswe na BUGINGO FIDELE
Kuri uyu wa Gatanu taliki 15 Mutarama 2021, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY” ryatangaje ko isiganwa mpuzamahanga ry’umukino w’amagare risanzwe ribera mu Rwanda “Tour du Rwanda 2021” ryimuriwe muri Gicurasi 2021 aho kuba muri Gashyantare 2021.
Nk’uko bigaragara ku itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah baragaragaza ko bitewe n’uko icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukaza umurego yaba mu Rwanda n’ahandi hose ku Isi byatuma isiganwa ritagenda neza, bakomeza bavuga ko nyuma rero yo kuganira n’izindi nzego zitandukanye za Leta zishinzwe ubuzima hafashwe umwanzuro w’uko Tour du Rwanda 2021 yari kuzaba taliki 21 kugeza 28 Gashyantare 2021 yimurirwa taliki 02 kugeza 09 Gicurasi 2021 hakaba hategerejwe ko byemezwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi “UCI”.
FERWACY ikaba ivuga ko imyiteguro y’iri siganwa igomba gukomeza uko bisanzwe.