19°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Amagare: Nta mukinnyi uzongera guserukira igihugu adahawe ibyo agenewe-Murenzi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 22-10-2020 saa 16:26:15
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah wemeza ko ubu nta mukinnyi uzongera kujya mu butumwa bw'akazi adahawe ibyo agenerwa n'amategeko

Ubusanzwe iyo umukinnyi cyangwa se undi muntu wese ugiye mu butumwa bw’akazi hanze y’u Rwanda hari amafaranga agenerwa yifashishwa mu butumwa bw’akazi “Frais de mission”.

Mu bakinnyi bikunze kugarukwaho ko hari bamwe baserukira igihugu bakagenda ntayo bahawe bakabwirwa ko bazayahabwa bagarutse rimwe na rimwe bikarangira batayabonye.

Mu mukino w’amagare ni ho byakunze kuvugwa cyane ndetse  hari n’abakinnyi bagiye bahagarika uyu mukino bavuga ko  batabasha kubyihanganira. Uretse aya mafaranga y’urugenda mu uyu mukino hanavuzwemo ikibazo cy’uko abakinnyi badahabwa amafaranga y’ishimwe baba bemerewe iyo batsinze.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”, Murenzi Abdallah  avuga ko we na Komite ye bakigera ku buyobozi mu Kuboza 2019 iki kibazo  bagisanze ariko ubu ikintu bashyize imbere ari ukwita ku mukinnyi.

Ati: “Ubu twe rero ikintu k’ibanze ni umukinnyi  yewe n’ibirarane hari miriyoni zisaga 28  twasanze abakinnyi bari barakoreye  bitewe n’impamvu zitandukanye ntibazibona tubishyira mu bigomba gukorwa vuba, ubu ibijyanye n’ibirarane bigomba gutangwa  na FERWACY byaratanzwe  igisigaye hari ibirarane by’imikino bagiye bakina mu ikipe y’igihugu tukaba tukiganira na Minisiteri uburyo  byaboneka.”

Yakomeje avuga ko ikindi kirarane ari icy’abagiye muri Tour de l’Espoir 2018 na 2019 muri Cameroun ariko   nacyo uwateguye  iri rushanwa yifuzaga ko u Rwanda ruryakira muri uyu mwaka wa 2020  bakamubwira ko agomba kubanza kwishyura icyo kirarane abakinnyi.

Muri 2018 iri rushanwa ryegukanwe na Areruya Joseph naho muri 2019, Mugisha Moise yegukana intera ya nyuma ya 5. Ibihembo aba bakinnyi b’u Rwanda batsindiye bakaba batarabibonye.

Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah avuga ko umwe mu mirongo bafashe ari  uko umukinnyi ari we zingiro ry’umukino. Ati: “Mu mukino w’amagare umukinyi ni we wa mbere , umukinnyi kujya  mu kazi  adafite ibyo agenerwa  n’amategeko  twasabye ko bicika, mu gihe bitazaba bibonetse byose irushanwa tuzajya turisubika  twegeranye ubushobozi, turifuza ko nta kirarane kizongera kubaho  umukinnyi azage ajya gukina   afite n’iyo morari.”

Kuri ubu umukinnyi userukiye igihugu wese  ahabwa amadorari y’Amerika  500 ni ukuvuga asaga ibihumbi 480 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.