21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Amagare: Niyonshuti yasobanuye imikorere ya “Zwift” mu kumenya uko abakinnyi bahagaze

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 06-04-2021 saa 13:46:23
Niyonshuti areba uburyo umukinnyi arimo gukora

Umutoza w’ikipe ya SACA, Niyonshuti Adrien atangaza ko muri iyi minsi barimo kwitegura Tour du Rwanda 2021 arimo kwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa “Zwift” kugira ngo arebe uko abakinnyi be bahagaze mu bijyanye n’ibaraga   bityo bimufashe kugira icyo akosora kugira ngo bazakine irushanwa bahagaze neza.

Iri koranabuhanga ni isiganwa ribera mu nzu, hifashishwa ibyuma byabugenewe bishyirwaho igare, hanyuma rikajyaho “Tablet” igomba no kuba ifite murandasi, umukinnyi akanyonga asiganwa n’abandi anabareba ubundi intera yagenwe yasoza hagaragaza ibisubizo  byose birimo imbagara yakoresheje n’ibindi.

Niyonshuti avuga ko kugira ngo umukinnyi yinjire muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bisaba ko yiyandikisha akishurirwa amayero 16 ubwo ni hafi ibihumbi 16 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi. Akomeza avuga ko iyo hari isiganwa ubishaka yinjiramo agasiganwa ibisubizo bye bikibika ahantu ku buryo buri wese ubishatse abibona.

Niyonshuti yasobanuye icyo ubu buryo burimo kumufasha

Avuga ko birimo kumufasha kureba uko abakinnyi azakinisha muri Tour du Rwanda 2021 bahagaze kugira ngo  bibafashe kongera imbaraga kuko intego bafite ari ukwitwara neza.

Yagize ati: “Binyereka urwego rwa buri mukinnyi kuva masegonda 5  kugeza ku minota 20. Mu masegonda 5 ni ukuvuga igihe tugeze muri cya gihe cyo guhatana abakinnyi bageze ku murongo (sprint), umukinnyi ushobora  gukoresha ingufu (Watt) zigera kuri 800, 1200 cyangwa 1500.”

Niyonshuti Adrien, umutoza wa SACA

Akomeza agira ati: “Hari abakinnyi mu Rwanda bari bazwi ko bazi guhatana bageze hafi y’umurongo (sprint) nka  Uwizeyimana Bonaventure, Biziyaremye Joseph (batagikina), Areruya Joseph  gusa  ntabwo twari tuzi ngo bashobora gukoresha imbaraga zingana gute tugeze muri metero 50, 100  cyangwa 150.”

Niyonshuti avuga ko abakinnyi afite muri SACA nka Hakizimana Seth na Habimana Jean Eric umuntu yakwivuza uko bashobora gutsinda bageze muri metero 100, uwashobora gukora cyane akinjiza mugenzi we agahatana hafi y’umurongo agatwara intera?

Ati: “Iyi gahunda twatangiye mu mezi abiri shize ni iyo kutwereka ibikenewe ngo umukinnyi abe yuzuye.”

Ku italiki ya 01 Mata 2021 saa moya za mu gitondo (07h00), abakinnyi 4 Nshimyumuremyi Janvier, Gashiramanga Eugene, Niyonshuti Jean Pierre na Nsabimana Jean Baptiste) barimo bazatoranywamo uziyongera ku bazakina Tour du Rwanda 2021 bakoze isiganwa mu gihe cy’iminota 45.

Uhereye ibumoso ni Nshimyumuremyi Janvier, Gashiramanga Eugene, Nsabimana Jean Baptist na Niyonshuti Jean Pierre

Nyuma y’iri siganwa, Niyonshuti yagize ati: “Twakoze hagati y’iminota 40 na 45, umukinnyi wakoze iminota 45 ni nko kuva i Kigali ukagera ku Kirenge (Rulindo), Kigali ukarenga ku Kamonyi cyangwa Kigali ukarenga Nyagasambu. Umukinnyi wakweretse ubushobozi ko yafata imbaraga ziri hagati ya Watt 250 na 350 aba akwereka ubushobozi igihe avuye nka Kigali ajya i Rwamagana ashobora kugera i Nyagasambu ari imbere   ukareba imbaraga yakenera kugira ngo  akomeze agire imbaraga  yegukane intera isorezwa i Rwamagana.”

Avuga ko abandi bakinnyi 4 bazakina Tour du Rwanda 2021 ari bo Hakizimana Seth, Habimana Jean Eric, Nsengiyumva Shemu na Dukuzumuremyi All Fidele bamaze kumwereka ko bahagaze neza.

Niyonshuti wakinnye nk’uwabigize umwuga ku mugane w’u Burayi avuga ko bigoye kuba washakira umukinnyi ikipe y’ababigize umwuga atatwaye isiganwa runaka. Ati: “Ubu buryo rero bwerekana imbaraga umukinnyi afite n’uko yakwitwara kuko ibihe byose aba yarakoresheje biba bibitse ku buryo umuntu abireba n’uko yagize azamura urwego.”

Kunyonga igare mu nzu kuri ubu buryo bishobora gutandukana n’uko umukinnyi yanyonga igare mu muhanda asiganwa. Aha Niyonshuti asobanura ko koko bishoboka kuko mu nzu umukinnyi nta muyaga ahura nawo n’ibindi bitandukanye no mu muhanda.

Ati: Ni byo bishobora kudahura neza ariko niba mu nzu umukinnyi abasha gufata ingufu zigera kuri Watt 320 mu mikino 40 mu muhanda akagira 315 ubwo mpite ndeba nti namufasha gute kugira ngo azamure urwego kugira ngo abe umukinnyi mwiza mu nzu no mu muhanda.”

Buri wese anyonga areba abo bahanganye

Yakomeje avuga ko ubwiza bwa Zwift” ni uko iyo umukinnyi ahagurutse anyonga nta guhagarara kuko mu muhanda hari igihe ahamanuka umukinnyi arekeraho.

Niyonshuti ashimangira ko ubu buryo bukenewe cyane kuko byafasha mu kuzamura abakinnyi benshi kandi bizwi neza imbaraga bafite.

Ati: “Ubundi bifata nibura hagati y’amezi 6 n’umwaka kugira ngo ubone ibisubizo bihorane byerekana uko umukinnyi ahagaze.” Akomeza avuga ko ubu iyi gahunda yitabirwa n’abakinnyi bafite hagati y’imyaka 18 na 22.

Niyonshuti ashimira cyane uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu, Jonathan Boyer binyuze muri Team Africa Rising wabafashije kubona ibi bikoresho kugira ngo batangire gukoresha iri koranabuhanga aho byagenewe Adrien Niyonshuti Cycling Academy (ANCA).

Ati: “Uretse twebwe na Benediction Ignite barabifite, nakwifuza ko buri kimwe yagira nibura icyumba kimwe ku buryo bibonetse mu ntara 5 twajya dushakisha abana nka 50 wenda mu mwaka muri abo 50 habonekamo 10 bari ku rwego rwiza.”

Ubu buryo bwa “Zwift” burimo kwandikwa muri UCI ku buryo mu minsi iri imbere hazajya haba amarushanwa ku rwego rw’Afurika no ku Isi yose uritsinze akandikwa  ku buryo bimenyekana.

Ibyuma bishyirwaho igare

Buri mukinnyi aba ari ku igare rye

Buri mukinnyi aba areba abo bahanganye yifashishije Tablet ifite na interineti

Byose biba bigaragara n’imbaraga buri wese arimo gukoresha

Ibisubizo byose by’umukinnyi biba bigaragara

Biba bibitse neza ku buryo ubishaka wese abireba

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.