Amagare: Niyonshuti yabonye ikipe nshya muri Afurika y’Epfo
Yanditswe na BUGINGO FIDELE
Niyonshuti Adrien wakiniraga ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ikaba ibarizwa mu Butaliyani yamaze kubona indi kipe nshya nayo yo muri Afurika y’Epfo yitwa Sampada Cycling Team.
Niyonshuti wari wageze muri Dimension Data for Qhubeka mu 2009 umwaka ushize wa 2017 usojwe ni bwo yatandukanye nayo atangira gushakisha indi kipe.

Niyonshuti Adrien (uwa 3 mu bicaye ibumoso) ari kumwe na bagenzi be
Kuri ubu Niyonshuti ari muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Pretoria aho iyi kipe ibarizwa akaba yaratangiye imyitozo hamwe na bagenzi be. Uretse Niyonshuti Adrien iyi kipe yanagaruye Songezo Jim ukomoka muri Afurika y’Epfo akaba yari yarazamukiye mu ikipe ya MTN-Qhubeka ari yo yaje kuba Dimension Data for Qhubeka ubu ariko akaba yakiniraga ikipe yitwa Kuwait–Cartucho.es yo muri Kuwait.
Iyi kipe ya Sampada Cycling Team ifite intego zo kubaka ikipe igizwe n’abakinnyi bakomeye bakomoka muri Afurika aho bivugwa ko bifuza kuzana Daniel Teklehaimanot Girmazion ukomoka muri Eritrea akaba nawe yaratandukanye na     Dimension Data for Qhubeka ubu akaba nta kipe afite. Uyu mukinnyi akaba  yaritabiriye Tour de France 2015 anambikwa umwambaro w’abarusha abandi kuzamuka.
Â
Leave a Reply
Be the First to Comment!