Amagare:  FERWACY igiye gusinya amasezerano y’ubufatanye  na BCF

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 12-01-2021 saa 19:27:37
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah (ibumoso) ari kumwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi “BCF”, Tom Van Damme (iburyo)

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY”, Murenzi Abdallah  yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’u Bubiligi   aho  yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi “BCF”, Tom Van Damme  ndetse anasura uruganda rwa Ridley Bikes rukora amagare.

Nk’uko tubikesha FERWACY,mu biganiro  Murenzi yagiranye na Tom Van Damme, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’amagare mu Bubiligi akaba n’umwe mu bagize komite nyobozi  y’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi “UCI” bemeranyijwe ko azaza mu Rwanda muri Tour du Rwanda 2021  basinye amasezerano y’ubufatanye.

Murenzi yagize ati : “ Ni amasezerano azaba arimo kudufasha kongerera ubumenyi abakinnyi, abatoza n’abakanishi binyuze mu ngendoshuri bakorera mu Bubiligi cyangwa bakohereza impuguke mu Rwanda.”

Muri aya masezerano hazaba harimo ko igihe n’Ababiligi bakenera gukorera imyitozo cyangwa amarushanwa mu Rwanda bajya bafashwa na FERWACY kimwe n’igihe Abanyarwanda babyifuza mu Bubiligi.

Perezida wa FERWACY kandi yahuye n’uhagarariye u Rwanda mu gace ka Flanders baganira uko bafatanya n’aka gace mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda.

Yagize ati:  “ Twemeranyije kandi ko bazadufasha gutegura shampiyona y’Isi yo muri 2025 mu gihe u Rwanda rwaba rubonye amahirwe yo kuyakira kuko ni bo bazakira iya 2021.”

Perezida wa  FERWACY, Murenzi Abdallah  yahuye n’ubuyobozi bw’uruganda rukora amagare rwa Ridley Bikes baganira ku buryo bajya babona ibikoresho by’amagare ku giciro gito.

Murenzi avuga ko uruganda rwa Ridley Bikes rwemeye kujya rutanga amagare yo gukoreshwa mu masiganwa no mu myitozo bagabanyije ibiciro.

Bitenganyijwe ko Jochim Aerts, umuyobozi wa Ridley Bikes azaza muri Tour du Rwanda 2021 agasinyana amasezerano n’ubuyobozi bwa FERWACY. Uru ruganda rwa Ridley Bikes rwatangiye  gukora mu 1997.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE