Amadini mu Rwanda yasabwe kubaka ibyumba ababyeyi bonkerezamo

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 06-08-2020 saa 11:34:52

Abanyamadini basabwe gushyigikira ibikorwa byo konsa, bakaba bakwiga uburyo bwo gushyiraho ibyumba byo konkerezamo ku nsengero, Kiriziya n’imisigiti.

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato (NECDP), Dr Anita Asiimwe, atangazako ko iyo ari imwe mu ngamba zo gukomeza gushyigikira ababyeyi ngo bonse neza no guha abana ifashabere ikwiye.

Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga inama y’abayobozi b’amadini n’amatorero, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Kanama 2020.

Yagize ati: “Konsa bigirira akamaro umwana na nyina. Konsa biha umubiri w’umwana ingufu zo kurwanya indwara”.

Dr Asiimwe ashishikariza abanyamadini gushyigikira ibikorwa byo konsa, bakiga n’uburyo bwo gushyiraho ibyo byumba byo konkerezamo abana ku nsengero, Kiriziya n’imisigiti.

Mu rwego rwo gukomeza ibikorwa by’icyumweru cyahariwe konsa, ubuyobozi bwa NECDP bwagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abahagarariye amadini n’amatorero ku bijyanye no konsa neza umwana.

Dr Anita Asiimwe asaba ko hashyirwaho ibyumba byo konkerezamo abana hirya no hino ku nsengero ndetse no kuri za Kiriziya

Ni mu rwego na none rwo kungurana ibitekerezo ku ngamba zo gukomeza gushyigikira ababyeyi ngo bonse neza no guha abana imfashabere ikwiye.

Mucumbitsi Alexis uyobora ishami ry’imirire n’isuku muri NECDP yagarutse ku ruhare rw’abagabo mu gufatanya n’abagore konsa neza, ati: “Umugabo afasha umugore we konsa, amuganiriza, amugaragariza urukundo n’urugwiro, amukoraho igihe arimo konsa kandi amuha ituze. Bifasha umugore guhembera no konsa umwana we neza uko bikwiye.”

Ku rubuga rwa Interineti ‘Lansinoh’, bavuga ko amashereka ari ifunguro ry’umwana ryuzuye kandi ryoroshya igogora, ndetse n’umubiri w’umwana ukoroherwa no gukuramo ibyo ukeneye.

Mu mashereka habonekamo urugero rukwiriye rw’intungamubiri ubwonko bw’umwana bukenera kugira ngo bukure neza, ni ukuvuga za vitamine, poroteyine, ibinure byiza ndetse n’abasirikare b’umubiri.

Igishimishije cy’amashereka, ni uko ibiyagize bijyana n’ibyo umwana akenera uko agenda akura cyangwa se mu gihe arwaye. Ikindi kandi ni uko amashereka aryoha agahumura bijyanye n’ibyo umubyeyi yariye.

Mu gihe umubyeyi yonsa umwana we, uburyo amwiyegereza, byongera urukundo hagati y’umubyeyi n’umwana ndetse n’umwana akumva ko atekanye kurushaho.

Ishami rishinzwe ubuzima ku Isi, OMS/WHO, rivuga ko konsa umwana neza igihe gikwiriye byakiza ubuzima bw’abana 820,000 buri mwaka, bikanatanga umusaruro w’inyongera wa miriyari 302 z’Amadolari y’Amerika.

Abanyamadini babanje gukora isengesho mbere yo gutangira inama nyunguranabitekerezo

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.