20°C , Mostly cloudy with thundershowers | Kigali-Rwanda

Amabwiriza yatanzwe mu kwirinda Koronavirusi aragaragaza impinduka mu baturage

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 24-03-2020 saa 15:29:04
Abaturage bubahirije amabwiriza yo kuguma mu ngo, henshi urahagera ugasanga nta n'umwe ucaracara hanze

Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, agamije gufasha abaturage kwirinda icyorezo cya Koronavirusi aragenda yubahirizwa mu bice bitandukanye by’igihugu nubwo hari imibare y’abaturage bagitarabuka ariko nabo bakomeza kugenda bihanangirizwa n’inzego.

Nyaruguru, umuyobozi w’ako karere Habitegeko Francois avuga ko mbere abaturage batumvaga neza uburemere bw’icyo cyorezo ariko aho ayo mabwiriza asohokeye inzego z’akarere zahagurutse mu rwego rwo gufasha abaturage kumva ayo mabwiriza neza no kuyubahiriza.

Habitegeko yagize ati: “Turi kumanuka n’imodoka zirimo abakozi n’imizindaro y’indangururamajwi tukigisha abaturage. Batangiye kubyubahiriza, bahagarika ingendo za hato na hato nta mpamvu, bashaka za kandagirukarabe, ubucuruzi nk’utubari bwarafunze n’ibindi bicuruzwa bitari ngombwa, ari nako nk’agace k’icyaro karangwamo ubuhinzi twasabye abahinzi guhinga bagataha batagenda bakoranaho”.

Habitegeko avuga ko ubuyobozi bwanashyize imbaraga mu gukangurira abaturage kwishyurana badakoresheje guhanahana amafaranga mu ntoki ahubwo bakayoboka ikoranabuhanga rya Mobile Money. Gusa agaragaza ko bikirimo ikibazo kuko hari abacuruzi bamwe batabyumva neza ariko ku rundi ruhande ngo hari abagenda bemera izo mpinduka.

Akomeza avuga ko abacuruza butike kubera ko usanga zirimo ibicuruzwa bitandukanye, basabwe gufata utumeza bakadushyira hanze turiho ibiribwa abantu bakenera, hanyuma ibindi bikurura abantu benshi bikagimishwamo imbere.

Bugesera: umuyobozi w’akarere Mutabazi Richard nawe ashimangira ko ingamba zaje zikenewe kandi zikaba zitarahutiyeho kuko hari izagiye zizibanziriza mu rwego rwo guteguza abaturage kwirinda. Ibyo ngo bigaragaza ko Leta itahutiyeho mu gufata ibyemezo byahungabanya abaturage. Avuga ko hari ibikorwa bimwe byafunzwe n’ibindi bitanga ubwinyagamburiro birimo kuba mu bakozi hari abashobora koroherezwa gukorera mu ngo. Ati, “Amabwiriza yakiriwe neza kuko mbere hagaragaraga icyuho cy’uko abaturage batumvaga neza ko Koronavirusi ari icyorezo ngo bibwirize kwirinda.

Avuga ko kuri ubu ingendo zitari ngombwa zahagaze n’ibindi byabujijwe.

Ati: “Kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku mudugudu basabwe kugeza ku baturage ibyo bagomba kwitwararika bifashishije ibyuma ndangururamajwi kandi byatanze umusaruro kuko ku munsi wa mbere byari byahindutse, gusa ntihaburamo bake usanga batarabuka nta mpamvu zifatika ariko hakabamo nabo dusanga zifatika nko kujya kwa muganga”.

Imvaho Nshya iganira n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline nawe yagaragaje ko imbaraga zariho ari nyinshi mu gufasha abaturage kwirinda icyorezo cya Koronavirusi mu mirimo bakora ari nako hari ibikorwa byari byahagaritswe.

Kuwa 23 Werurwe nabwo wasangaga ubuyobozi bw’akarere, inzego z’umutekano zikomeje guhagurukira abashaka gusohoka mu ngo nta mpamvu ari nako ugaragaye abazwa impamvu imugenza ndetse hakaba n’abajyanwa n’inzego z’umutekano. Gusa hagaragara ko benshi bari kubahiriza kuko imiryango imwe n’imwe y’amaduka y’ubucuruzi, utubari, ahategerwa imodoka byafunze hagamijwe iyubahirizwa ry’amabwiriza yatanzwe.

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu Abanyarwanda barakomeza gukangurirwa kubahiriza amabwiriza mashya yatanzwe kugira ngo babashe guhagarika ikwirakwizwa rya koromavirusi.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

2 Comments on “Amabwiriza yatanzwe mu kwirinda Koronavirusi aragaragaza impinduka mu baturage”

  1. Nibyiza kudushakira ibyaturinda the nkabaturage natwe twiyemeje kumvirinama iyariyoyose yaturinda covid-19
    Ariko munatubarize LEG nkabakozibayo mukubaka umuyoboro wamashanyarazi muri nyamasheke igituma bataduhemba tumaze amezi and hose tutaba nomungo zacu murakoze

  2. Nibyiza kudushakira ibyaturinda .nkabaturage natwe twiyemeje kumvirinama iyariyoyose yaturinda covid-19
    Ariko munatubarize LEG nkabakozibayo mukubaka umuyoboro wamashanyarazi muri nyamasheke igituma bataduhemba tumaze amezi ane yose tutaba nomungo zacu murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.