Akeza yasohoye indirimbo “4DaysLate”
Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL
Umuvugabutumwa Akeza Annet uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo mu Itorero rya Calvary Temple riherereye mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yasohoye indirimbo yise “4DaysLate” irimo ubutumwa buhumuriza abantu.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Akeza yavuze ko yahisemo kugeza ku bakunzi be indirimbo “4DaysLate” ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu, bukabasubizamo kwizera Imana mu gihe bageze mu makuba.
Kugira ngo Akeza ahimbe indirimbo akenshi amagambo ayakura ku ihishurirwa agira cyangwa akayabona ari uko ari mu bihe byo gusenga.
Yagize ati : “Iyo ndimo gusenga akenshi ngira ihishurirwa nkumva mpawe ubutumwa bityo nkabona kujya mu nzu zitunganya umuziki. Hari igihe numva ari indirimbo cyangwa nkumva ari ijambo nkwiriye kwigisha. Iyo ari indirimbo nyandika ako kanya, byaba ari ubutumwa mbona nakwigisha bisanzwe na bwo nigisha iryo jambo nkaryigisha nifashishije ikoranabuhanga rya YouTube”.
Urugendo rwo gukora umuziki nk’umuhanzi ku giti ke, Akeza Annet yarutangiye mu 2018. Avuga ko indirimbo zagiye ziza muri we bitewe n’umwanya afata arimo gusenga no gusoma ijambo ry’Imana muri Bibiliya.
Zimwe mu ntego afite ni ukugeza roho z’abantu kuri Kirisitu no kwandika indirimbo zisindagiza imitima. Ati : “Uretse kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nahamagariwe no kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana”.
Akeza yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa “Sinakwibagirwa” yashize hanze mu 2018 n’izindi ndirimbo zirimo “You’re all I want”, “Bimenyekane”, “Beautiful words” na “4DaysLate” ari yo yashyize hanze.
Ku rundi ruhande, Akeza Annet ni we watangije “Veget Solutions Ltd”, uruganda rwongerera agaciro imboga zifite intungamubiri, rugakuramo Ifu ihita ikoreshwa itabanje gutekwa.
Byiza cyane Imana iguhe umugisha
Byiza cyane Imana iguhe umugisha
Byiza cyane Imana iguhe umugisha
Ntabirenze ariko tu