21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Akaga gategereje abayobozi bazatokoza ibyiciro bishya by’ubudehe

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 26-06-2020 saa 14:44:27

Guvrinoma y’u Rwanda yatangaje ko itazihanganira abayobozi b’inzego z’ibanze bazagerageza gutanga amakuru atari yo bashyira abaturage bayoboye mu byiciro bishya by’ubudehe byitezweho gutangirana n’umwaka wa 2021.

Ayo makuru atangajwe nyuma y’igihe kinini abaturage batandukanye bitotombera kuba mu byiciro bitajyanye n’ubushobozi bwabo, akenshi bikaba byarakozwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze babaga batekinika kugira ngo bagaragaze ko ifasi bayoboye nta batindi barangwamo kugira ngo barusheho kuzamura amanota mu mihigo.

Nyuma yo gutangaza ibyiciro abantu batandukanye bagaragaje impungenge bagifite z’uko ibyo bibazo bishobora kongera kubyuka mu gihe hatagize igikorwa.

Hari n’abatanze ibitekerezo byo kuba hakoreshwa ikoranabuhanga, rikajya rifasha abaturage kwiyuzuriza amakuru, cyangwa bakabifashwamo ariko ari na ryo ribashyira mu byiciro bijyanye n’amakuru batanze.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka, mu kiganiro yagiranye na RBA, yashimangiye ko ishyirwa mu bikorwa ry’ibyiciro bishya ryatekerejweho bihagije, ndetse hari n’ingamba zafashwe kugira ngo amakosa y’amarangamutima n’andi yaranze abayobozi n’abaturage atazongera kugaragara.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko Guverinoma itazihanganira abayobozi b’inzego z’ibanze bayobya igenamigambi ry’Igihugu

Muri izo ngamba harimo kuba hagiye gufatwa igihe gihagije mu mezi atandatu asigaye, abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze basobanurirwe bihagije agaciro ko gutanga amakuru y’ukuri, cyane ko bigamije gufasha Igihugu kugira ikerekezo kizewe gishingiye ku bifatika.

Ati: “Ntabwo igenamigambi rishobora gushingira ku makuru apfuye amaso. Ni yo mpamvu tuzashyira imbaraga zose zishoboka mu kugaragaza ukuri… Mu nzego z’ibanze aho bajyaga bagira uko bayobyayobya, babiterwaga n’uko bari bafite uburyo bashobora gushyira abantu mu byiciro ariko nta kibasaba kugaragaza, nko ku rugi, abaturage bafite n’ibyiciro barimo. Ubu rero tuzajya twifuza ko biba biri aho bigaragara ku buryo n’umuntu wese yaza akabibona. ”

Yakomeje avuga ko abayobozi bazarenga ku mabwiriza batazihanganirwa, ati: “Turizeza abayobozi b’inzego z’ibanze ko uzabusanya na byo tuzajyana mu mitsi, kuko gutanga amakuru ayobya igenamigambi ry’Igihugu uba wadutokoje, watwanduje. Ni nko gucukura ibinogo mu muhanda tunyuramo.”

Kuri ubu abayobozi b’inzego z’ibanze bazajya basabwa gushyira amakuru y’ibyiciro by’ubudehe ahagaragara, aho ashobora kubonwa na buri wese, ku buryo bizorohera buri wese kuba yagenzura niba ibimuvugwaho ari ukuri.

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine. yongeyeho ko ikigamijwe nyamukuru mu kuvugurura ibyiciro by’ubudehe ari ukubaka umusingi uhamye wo guhashya burundu ubukene bukabije bitarenze mu mwaka wa 2024.

Ati: “Niba za gahunda  mbaturamibereho zo kurengera abatishoboye zihabwa umuntu wishoboye, icyo gihe wa wundi ukeneye ubufasha kugira ngo na we atere intambwe aguma aho yari ari, kuko byagenewe utabikwiriye.”

Yavuze ko hari amakuru menshi Leta isanganywe azifashishwa mu kunoza ibyiciro by’ubudehe, bikazajyana no kumanuka kw’inzego nkuru z’igihugu zihuza amakuru zabonye n’ay’abaturage batanga.

Mupiganyi Apollinaire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’u Rwanda (TI-Rwanda) yanakomoje ku kuba amakuru menshi y’abaturage azakusanyirizwa ku rwego rw’Isibo mu rwego rwo kwirinda kuba yatangwa n’abatari ba nyirayo.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

3 Comments on “Akaga gategereje abayobozi bazatokoza ibyiciro bishya by’ubudehe”

  1. Muraho neza tubaye tubashimiye gutecyetereza abanyarwanda muri rusange kubijyanye nibyiciro byubudehe ariko muzadufashe mukubyemeza kuko iyo binyuze munzego zibanze barabyonona bakuricyiranye inyungu zabo bwite bigatuma bica abanyarwanda nkana ariko birakwiye ko umuntu utagira naho aba ntagire icyo arya kwifunguro ryuzuye akwiye gushyirwa mucyiciro cya3 kabs? Hano muri gisagara byarahabaye cyane kuburyo bukomeye mudufashe muzabikuricyirane cyane mugushyirwa mubikorwa munzego zibanze murakoze .

  2. Muraho.nubwo uyu munsi amakosa yagaragaye mubyiciro byubudehe ashinjwa inzego zibanze siko biri,amakosa yakozwe nabanyabiraka bahawe akazi ko kwinjiza amakuru muri mudasobwa kuko babaga babikora barwana no kubona amafishi menshi kumunsi ntiyinjize amakuru nkuko Ari ku’ifishi yurugo yumuturage yabaga yatanzeho amakuru,icyo mbona rero cyazakorwa akazi Jose kajyanye ninyungu zumuturage kajye gaharirwa ubifite munshingano abitangire Abe arinawe ubirangiza,nimurwo rwego byazaharirwa abayobozi b’akagari akaba aribo busa icyo kivi ahagaragaye ikosa akabazwa ibyo mukagari yakoreye abantu bazareka kwitana ba mwana .murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.