Ahakorwa ibikorwa remezo, nta we uzongera kwimurwa adahawe ingurane

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 07-02-2020 saa 07:12:01
Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete avuga ko kwimura abaturage bisigaye bikurikiza amategeko, umuturage abanza kwishyurwa (Foto Samuel M)

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Amb. Claver Gatete, yatangaje ko ahantu hose hakorwa ibikorwa remezo bisaba kwimura abaturage cyangwa kubarirwa imitungo yabo yanyujijwemo ibikorwa, nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane hakurikije itegeko.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Amb. Gatete yavuze ko ubu abaturage bimurwa ahagiye kunyuzwa no gushyira ibikorwa remezo bishyurwa usibye wenda igihe imirimo yo kubaka ibyo bikorwa yateje ibindi bibazo bigasaba abaturage gutegereza igihe bazishyurwa.

Ati “Ku ngurane, hari itegeko risanzwe ryo kwimura abantu ubanje kubaha ingurane. Ariko mu gihe mwubaka nk’umuhanda hari ibyo muba mwarateganyije aho umuhanda uzanyura, noneho abantu bakaba bahabwa ingurane mbere y’uko bubaka uwo muhanda.”

Akomeza avuga ko igihe byabaye ngombwa ko imirimo yo kubaka umuhanda cyangwa ikindi gikorwa remezo bishoboka ko hari ibindi byakwangirika cyane kubera ibikoresho by’imashini ziba zifite imbaraga zishobora kwangiza inzu cyangwa imihanda bigatuma habarurwa ibindi bikorwa bizishyurwa nyuma bikaba byavamo gutinda kwishyurwa.

Ati “Iyo batangiye kuwubaka hari ukuntu bitewe n’ahantu uri kunyura habaho izindi ngorane zigenda ziboneka hagati aho, aho usanga wenda kubera uburemere bw’ibyuma baba bakoresha n’inzu zitari ziri aho umuhanda ugomba kunyura nazo bizigiraho ingaruka, ugasanga rero uko mugenda muhura n’ibibazo ari ko mugenda mubikemura.

Aha rero dufatanya n’inzego z’ibanze kugira ngo nk’ibyo bibazo kuko bigoye gushyira bitewe n’ingufu z’imashini ziba zikoreshwa cyangwa hakagira izindi ngaruka zijyanye n’aho bakorera, nk’itiyo y’amazi ishobora kugira ingaruka ku baturage ntibabone amazi, ibyo bibazo byose tugenda tubikemura ariko kandi abantu ugomba kubimura ari uko wabahaye ingurane. Ubu dusigaye dukurikiza itegeko uko ryanditse, nta bwo tubanza gukora ibikorwa remezo tutarabaha ingurane.”

Minisitiri Gatete ashimangira ko ibikorwa remezo bigira uruhare runini mu iterambere ry’inzego zigize ubukungu bw’Igihugu kuko byose bikorwa neza, bikihutisha iterambere ari uko hari ibikorwa remezo by’uburyo butandukanye.

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.