Afrobasket 2021: Ikipe y’u Rwanda yasoje imikino yo gushaka itike yitwara neza
Yanditswe na BUGINGO FIDELE
BUGINGO FIDELE
Taliki 19-02-2021
Mali 56-76 Nigeria
South Sudan 58-62 Rwanda
Ubwo hasozwaga imikino yo mu itsinda D kuri uyu wa Gatanu taliki 19 Gashyantare 2021 , ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda South Sudan bigoranye ku manota 62 kuri 56.
Ikipe y’u Rwanda yinjiye mu mukino ishaka kwitwara neza, gusa agace ka mbere yatsinzwe na South Sudan amanota 19 kuri 18. Agace ka kabiri, ikipe zombi zanganyije amanota 10 -10. Agace ka gatatu ikipe y’u Rwanda yitwaye neza igatsinda ku manota 15-9, South Sudan nayo yatsinze agace ka 4 ku manota 15-10 bituma izi kipe igihe cyagenwe kirangira zinganya amanota 53 kuri 53.
Mu minota 5 y’inyongera ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda amanota 9 kuri 5 birangira yegukanye intsinze ku manota 62 kuri 58 ya South Sudan.
Abakinnyi bitwaye neza ni Kaje Elie ukinira ikipe y’u Rwanda na Nyang Wek wa South Sudan naho abatsinze amanota menshi ni Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson watsinze amanota 15 na Kuany Ngor Kuany wa South Sudan watsinze amanota 13.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson watsinze amanota 15
Uyu wari umukino wa 6 ikipe y’u Rwanda ikinnye muri iri rushanwa ryo gushaka itike y’imikino y’Afurika, indi mikino 5 yose yarayitsinzwe. Umukino waherukaga South Sudan yari yatsinze u Rwanda amanota 67 kuri 55.
Undi mukino wo muri iri tsinda D wabaye, ikipe ya Nigeria yatsinze Mali amanota 76 kuri 56.

Nigeria yatsinze Mali
Nyuma yo gusoza imikino y’amajonjora, Nigeria ni yo yasoje iyoboye itsinda n’amanota 12, ikurikirwa na South Sudan n’amanota 9, Mali ku mwanya wa 3 n’amanota 8 naho ikipe y’u Rwanda isoreza ku mwanya wa nyuma wa 4 n’amanota 7.
Mu yandi matsinda naho imikino yakomeje aho mu itsinda A, Tunizia yatsinze Madagascar amanota 78 kuri 51 naho Central African Republic igatsinda RDC amanota 69 kuri 68. Iyi mikino ikaba irimo kubera i Monastir muri Tunizia.
Muri Cameroun naho harimo kubera imikino y’amajonjora aho mu itsinda B, ikipe ya Senegal yatsinze Kenya amanota 69 kuri 51 naho ikipe ya Angola itsinda Mozambique amanota 91 kuri 68. Mu itsinda C habaye umukino umwe aho Cote d’Ivoire yatsinze Guinea amanota 87 kuri 73 mu gihe uwagombaga guhuza Guinea Equatorial na Cameroun wasubitswe.

Ubwo Senegal yatsindaga Kenya
Imikino irakomeje
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 20 Gashyantare 2021 imikino yo gushaka itike irakomeza aho mu mujyi wa Monastir muri Tunizia, mu itsinda A, ikipe ya Tunizia igomba gukina na RDC naho Madagascar igakina na Central African Republic. Mu itsinda E hateganyijwe umukino umwe wa Misiri na Cap Vert.
Mu mikino irimo kubera i Yaounde muri Cameroun, Senegal irakina na Mozambique, Angola ikine na Kenya mu itsinda B naho mu itsinda C, Cote d’Ivoire irakina na Guinea Equatorial, Cameroun ikine na Guinea.
Mu gihe imikino y’icyiciro cya kabiri yo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’Afurika “FIBA Afrobasket Rwanda 2021 Qualifiers ” irimo kugenda igana ku musozo, amakipe 8 ni yo amaze kubona itike arimo ikipe y’u Rwanda izakira irushanwa, Nigeria ifite igikombe cya 2015, South Sudan igiye kwitabira bwa mbere, Mali, Senegal, Cote d’Ivoire, Tunizia ifite igikombe giheruka muri 2017 na Angola imaze kwegukana iki gikombe inshuro 11 ikaba igiheruka muri 2013.
Imikino ya nyuma y’Afurika “FIBA AfroBasket 2021” izabera i Kigali mu Rwanda kuva taliki 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021.
Foto: FIBA-Afrique