Afrobasket 2021: Ikipe y’u Rwanda igiye gutangira imyiteguro y’ imikino ya nyuma yo gushaka itike
Yanditswe na BUGINGO FIDELE
Taliki 19-02-2021
South Sudan-Nigeria (Tunizia)
Rwanda-Mali (Tunizia)
Taliki 20-02-2021
Mali-South Sudan (Tunizia)
Nigeria-Rwanda (Tunizia)
Taliki 21-02-2021
South-Sudan-Rwanda (Tunizia)
Mali-Nigeria (Tunizia)
Kuva taliki 17 kugeza 21 Gashyantare 2021 hateganyijwe imikino y’icyiciro cya nyuma yo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’Afurika mu mukino wa Basketball “Afrobasket 2021” izabera mu Rwanda kuva taliki 25 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021.
Nubwo ikipe y’u Rwanda ifite itike nayo irimo gukina imikino yo gushaka itike aho iri mu itsinda D. Nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” kuri uyu wa Gatanu taliki 15 Mutarama 2021 ni bwo hatangajwe urutonde rw’abakinnyi 22 bagomba gutangira imyitozo ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu taliki 16 Mutarama 2021 bitegura iyi mikino ya nyuma yo gushaka itike.
Iyi mikino ya nyuma y’amajonjora mu matsinda biteganyijwe ko izabera mu bihugu 2 aho itsinda A ririmo Tunizia, RDC, Central African Republic na Madagascar, itsinda D ririmo Nigeria, South Sudan, Mali n’u Rwanda ndetse n’itsinda E ririmo Misiri, Uganda, Cap Vert na Maroc, imikino izabera mu mujyi wa Monastir muri Tunizia.
Itsinda B ririmo Senegal, Angola, Kenya na Mozambique ndetse n’itsinda C ririmo Cote d’Ivoire, Cameroun, Guinea Equatorial na Guinea, imikino izabera i Yaounde muri Cameroun.
Mu itsinda B, imikino iheruka yabereye mu Rwanda, ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Mali ku manota 70 kuri 64, itsindwa na Nigeria amanota 83 kuri 62 inatsindwa na South Sudan amanota 67 kuri 55. Muri iri tsinda ikipe ya Nigeria irayoboye n’amanota 6 ikurikiwe na South Sudan n’amanota 5, Mali ku mwanya wa 3 n’amanota 4 naho ikipe y’u Rwanda ikaza ku mwanya wa 4 n’amanota 3.
Nyuma y’iyi mikino ya nyuma y’amajonjora muri buri tsinda hazazamuka amakipe 3 ya mbere abe 15 hiyongereho ikipe y’u Rwanda izakira imikino ya nyuma.
Abakinnyi b’u Rwanda bahamagawe gutangira imyitozo
Aba ni Bugingo Kabare Hubert, Gasana Sano, Hagumintwari Steven, Gasana Kenneth, Jovon Filer Adonis, Kabange Kami, Kaje Elie, Kimasa Dan, Mpoyo Axel, Muhizi Prince, Muhayumukiza Eric, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne, Ndoli Jean Paul, Niyonkuru Pascal, Niyonsaba Bienvenu, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Ntwari Marius Tresor, Nyamwasa Bruno, Sagamba Sedar, Shema Osborn, Shyaka Olivier na Uwitonze Justin.
Umutoza mukuru w’agateganyo ni Mwinuka Henry naho umutoza wungirije ni Nkusi Aime Karim.

Umutoza mukuru w’agateganyo, Mwinuka Henry