18°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Abizigamiye muri gahunda ya “EjoHeza” barayivuga imyato

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 30-07-2020 saa 12:53:37
Dembe Juvenal yishimira ko Leta yamushyiriyeho uruhare rwayo ku bwizigame bwe muri EjoHeza

Abagera ku bihumbi 382 ni bo bamaze kwitabira gahunda ya EjoHeza yo kwizigamira no guteganyiriza izabukuru nyuma y’umwaka n’amezi atandatu itangijwe, abujuje ibisabwa batangiye kubona uruhare rwa Leta ku bwizigame bwabo.

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) butangaza ko ubwizigame bumaze gutangwa n’abayobotse iyi gahunda bugera ku mafaranga y’u Rwanda miriyari 4 na miriyoni 700. Kugeza ubu Leta imaze guha uruhare rwayo abasaga ibihumbi 30 bujuje umugabane wabo, bose hamwe bakaba barahawe miriyoni zigera kuri 402 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gahunda ya EjoHeza yatangijwe ku wa 14 Ukuboza 2018, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, yagiyeho kugira ngo ifashe buri Muturarwanda wese kuzigamira izabukuru bityo azagire amasaziro meza. Buri wese azigama akurikije ubushobozi bwe.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Rutsinga Jacques, Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri EjoHeza mu Kigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) yagarutse ku mahirwe ari muri iyi gahunda, asobanura ko Itegeko ryateganyije ko abayitabira hashingiwe ku byiciro by’ubudehe Leta y’u Rwanda ifite icyo ibagenera kijyanye n’uko bayitabiriye.

Abo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri bizigamiye kuva ku mafaranga ibihumbi 15 ku mwaka Leta ibakubira kabiri, abo mu kiciro cya gatatu bazigamye nibura ibihumbi 18 na bo ibaha 50% ariko muri rusange ntirenze ibihumbi 18 kuri buri wese.

Leta izatanga uruhare rwayo mu gihe k’imyaka itatu ya mbere uhereye igihe EjoHeza yatangiriye.

Abo Leta yahaye inyongera ku bwizigame barayivuga imyato

Dembe Juvenal ufite imyaka 61, utuye mu Mudugudu wa Rurembo, mu Kagari ka Gatare, Umurenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro, ni umwe mu bagezweho n’uruhare rwa Leta, yatangiye kwizigamira iyi gahunda igitangira.

Yagize ati: “Ku ruhare rwa Leta bampaye amafaranga ibihumbi 11.250, ubu maze kugira ubwizigame bw’amafaranga 45.250 […], uko ntanze amafaranga bampa ubutumwa bugufi kuri terefoni, nagiye kubona mbona bampayeho uruhare rwa Leta”.

Nubwo akorera kimwe mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano kikaba kinamutangira ubundi bwiteganyirize bw’izabukuru (Pansiyo), ntibyamubujije no kwitabira EjoHeza, avuga ko ari gahunda yishimiye, yanatangiye kuyishyiramo abo mu muryango we, anayikangurira abaturanyi n’inshuti.

Ati: “Mfite umuryango w’abantu batanu, ubu nashyizemo umwana wange kubera ko nabikunze numvise bifite inyungu, kandi nzashyiramo n’abandi. Yihaye itariki atangiraho umusanzu w’amafaranga 1500 buri kwezi kandi akayubahiriza.

Mukanyangezi Theonilla afite imyaka 57, na we atuye muri uriya mudugudu. Yagize ati: “EjoHeza icyo maze kuyungukiramo; Leta yampaye uruhare rwayo rw’amafaranga 11.500, ndashimira Leta yacu nziza y’Ubumwe ko idutekerereza ibyo tutabashije kwitekerereza”.

Mukanyangezi Theonilla na we ari mu bamaze kubona uruhare rwa Leta muri EjoHeza

Ni gahunda yishimira cyane avuga ko yaziye igihe kuko yaje nyuma y’uko uruganda yakoreraga ruhagaze bigatuma n’imisanzu y’ubwiteganyirize rwamutangiraga ihagarara.

Rutsinga Jacques, Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri EjoHeza yatangaje ko ibyiciro bitandukanye byitabiriye iyi gahunda cyane cyane abibumbiye mu makoperative n’abandi bari mu rwego rw’imirimo itanditse (Informal Sector), muri buriya bwizigame bumaze gutangwa bafitemo arenga 80%.

Ati: “Ni ibintu bishimishije cyane kuko n’ubundi iyo urebye iyi gahunda ni bo yagiriyeho, cyane cyane abantu batari bafite amahirwe yo kubona uko bizigamira ngo bateganyirize izabukuru, ariko n’abasanganywe ubwiteganyirize barimo abakozi ba Leta n’abakora mu bindi bigo bitandukanye na bo bagenda bayitabira, dukomeza no kubibashishikariza kuko ari amahirwe y’inyongera”.

Ubwishingizi bw’ubuzima na bwo bwarateganyijwe

Rutsinga Jacques asobanura ko ubwishingizi bw’ubuzima na bwo bwateganyijwe, hari amafaranga arenga miriyoni 159 Leta imaze guha ikigo cy’ubwishingizi SONARWA bagiranye amasezerano kugira ngo umunyamuryango wagira ibyago akitaba Imana, umuryango we ube watabarwa hubahirijwe ibyo amategeko yateganyije, ugahabwa amafaranga ibihumbi 250 yo kumushyingura na miriyoni y’ingoboka.

Ugobokwa bisaba ko aba amaze umwaka yizigamira hakarebwa n’urugero yizigamiyeho hashingiwe ku kiciro cy’ubudehe arimo.

Rutsinga avuga ko Itegeko riteganya ko uwagize ibyago agomba kugobokwa bitarenze iminsi irindwi mu gihe umuryango we wagaragaje ibyangombwa bisabwa. Kugeza ubu dosiye zirebana n’ingoboka zimaze kwakirwa ni 3.

Umunyamuryango ugejeje ku myaka 55 yizigamira, atangira guhabwa ubwizigame bwe nka Pansiyo ya buri kwezi. Kugira ngo ahabwe ubwizigame bwe mbere y’iyo myaka cyangwa kuba yabuhabwa ingunga imwe, kimwe no kuba yakwifashisha igice cyabwo kugira ngo abone icumbi, yishyure amashuri, bigenwa n’amategeko n’amabwiriza.

Gufungura konti no kwizigamira muri EjoHeza ukoresheje terefoni ukanda *506# ugakurikiza amabwiriza. Ushobora no kwiyandikisha unyuze ku rubuga: www.ejoheza.gov.rw ndetse ukaba wakwifashisha aba “Agents” ba MTN, AIRTEL na MOBICASH, ushobora kandi kwizigamira ukoresheje konti ya EjoHeza iri muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

4 Comments on “Abizigamiye muri gahunda ya “EjoHeza” barayivuga imyato”

  1. Muraho! Numéro ya whatsapp ya ejo heza tushobora kuyibona? Bishobotse mwadufasha, aribyo dushaka kubaza.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.