26°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Abitabiriye ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bagaragaje ibanga ryo kubona umusaruro utubutse

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 09-10-2019 saa 10:35:05
Imboga, imbuto n'ibikomoka ku bworozi ni bimwe byo Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ivuga mu bigiye gushyirwamo ingufu mu koherezwa ku isoko rimwe ry'Afurika

Bamwe mu bahinzi bitabiriye ubuhinzi bw’imboga n’imbuto baratangaza ko bamenye ibanga rituma babona umusaruro utubutse, bakaba bakangurira abandi kuyoboka ubuhinzi bw’umwuga.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya batangaje ko bashima Leta ndetse n’abafatanyabikorwa bayo kubera inama bagenda babaha kandi bazishyira mu bikorwa bakabona inyungu.

Umwe muri bo witwa Ntanshutimwe Celestin utuye mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, avuga ko mbere na mbere iyo ushaka kubona inyungu ifatika mu buhinzi agomba gukora, ari uguhuza imbaraga n’abandi binyuze mu makoperative kuko n’iyo hakenewe  ubwunganizi cyangwa amahugurwa byoroha kubigeraho kuko abantu baba bari hamwe.

Avuga ko ubuhinzi bwe bwibanda cyane  ku mboga zirimo   ibitunguru, amashu,…Bwateye imbere nyuma yo kujya muri koperative akahungukira ubumenyi bw’uko agomba kubuteza imbere.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya yagize ati: “Muri koperative batwigisha uko bakoresha inyongeramusaruro, uko bavanga imiti batera mu myaka n’ibindi. Ibyo byose bituma dukora ubuhinzi bw’umwuga umusaruro ukaboneka utubutse n’iterambere rikaboneka”.

Yavuze ko inyungu abona zatumye atera imbere, yagura n’ubuhinzi bwe. Yunzemo ati: “Ntarajya muri koperative nari mfite isambu ntoya, ubu narayongereye, nari mfite ingana na ari 10 ariko ubu mfite hegitari zigera kuri 3”.

Mugenzi we Musabyimana Musa Mustafa wo muri kariya karere, avuga ko ubu mu buhinzi bw’imboga basigaye bita ku gutoranya imbuto nziza itanga umusaruro utubutse, akaba anakangurira abandi bahinzi kujya bahitamo iyo bizeye neza.

Yagize ati: “Icyo nababwira ni ukwirinda gukoresha imirama cyangwa imbuto batazi neza, batazi n’uko itanga umusaruro, twe hari imirama dukunze gukoresha ya Hybrid, ikunda gutanga umusaruro, kandi mu gihe bateye imyaka bakamenya kuyikurikirana”.

Yakomeje agira ati:“Twagize amahirwe tubona umushinga Hortinvest w’Abaholandi udufasha kumenya uko bahinga imboga, ubundi natwe nta byo twari tuzi, ni wo dukorana na wo, uduha amahugurwa y’uko tugomba kwita ku musaruro; kuva muri pepiniyeri kugeza dusaruye, turwanya indwara n’ibyonnyi, gutera ku mirongo, hari n’uburyo batwigishije bwo kuhira mu gihe k’izuba ku buryo buri gihe cyose imboga zitabura”.

Avuga ko nko ku buhinzi bw’amashu kuri ari basaruraho toni zirenga 40 ariko uwahinze imbuto isanzwe ntarenza toni 15.

Hari n’abagaragaza ko ubu bamenye ko bagomba guhinga bahingira isoko. Uwitwa Munyabugingo Bonaventure wo mu  Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe, afite itsinda abarizwamo,  avuga ko basobanukiwe uburyo bwiza bwo guhinga imboga, bakaba barahawe amahugurwa y’uko bagomba guhinga kijyambere.

Ati: “Mbere ntitwari tuzi guhinga imboga icyo ari cyo, n’uwazihingaga yabikoraga mu kajagari, ntakoreshe n’ifumbire, ubu twahugukiwe guhinga imboga kuri tekiniki; guhinga imitabo twarangiza tugasasira, urugemwe tukagenda turutera muri santimetero runaka”.

Uzamukunda Marceline wo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze ati:“Dukorera muri Koperative Twiteze Imbere Sangano, igizwe n’abanyamuryango 30 b’abagore, turi abahinzi b’imboga z’amashu n’imiteja na broccoli. Iyi koperative imaze imyaka 12, imyaka itanu tumaze dukorana n’ Umushinga  SMAP twamenye guhinga kuri gahunda, kongera umusaruro dukoresheje ifumbire y’imborera n’ifumbire mvaruganda, kandi dusanga inyungu twabonaga  yariyongereye cyane bituma twiteza imbere mu miryango yacu. Twahuguwe ku  guhingira isoko”.

Dr. Bucagu Charles  Umuyobozi Mukuru wungirije wa RAB ushinzwe ubushakashatsi mu by’ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi,  avuga  ko bagiye gukomeza kwigisha  abahinzi bo hirya no hino mu Gihugu  kugira ngo bose basobanukirwe uko bajya bahingira isoko, bakabanza gushaka  amasoko y’umusaruro wabo mbere yo guhinga kuko basanze birimo inyungu nyinshi.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.