Abikorera bashimye Leta y’u Rwanda yabagobotse muri COVID-19

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 20-11-2020 saa 18:11:07

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwashimye Leta yagobotse abikorera mu bihe by’amage barimo kubera icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) cyashegeshe ubukungu bw’Igihugu muri rusange cyagera mu bikorera benshi kigasya kitanzitse.

Umuyobozi Mukuru wa PSF Robert Bapfakurera, yagaragaje ishimwe mu izina ry’abikorera bose kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020 mu birobi ngarukamwaka byo gushimira abasora bibaye ku nshuro ya 18.

Yagize ati: “Twanyuzwe n’uburyo Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyigikira Urwego rw’Abikorera mu bihe bihe bigoye bya COVID-19, binyuze mu kigega cyashyiriweho kbagoboka n’izindi ngamba zose zatworohereje gukora, bityo twiyemeje gutanga imisoro neza mu kwitura Leta.”

Miniditiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente na we yavuze ko na Guverinoma y’u Rwanda ishimira abasora batacitse intege no mu bihe byari bigoye bya COVID-19.

Yagize ati: “Nk’uko mubizi, iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi kidasize n’ubw’Igihugu cyacu. Ibi byatumye bimwe mu bikorwa bihagarara, haba mu Rwanda no mu mahanga, ndetse kugeza ubu bimwe ntibirasubukurwa. Guverinoma y’u Rwanda irashima cyane mwese Abikorera (private sector) akaba ari namwe musora, kuba mutaracitse intege mu bihe bikomeye byatewe na COVID-19.”

Yakomeje avuga uburyo insanganyamatsiko y’uyu mwaka, igira iti: “Dushyigikire Ubucuruzi, Twubake Ubukungu Buhamye”, ijyanye rwose na gahunda Leta ifite yo kuzahura ubukungu no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Hafashwe ingamba zo guhangana n’ingaruka za COVID-19 ku bukungu

Dr. Ngirente yavuze ko kubera ingaruka za COVID-19, biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda butaziyongera ku kigero cyari giteganyijwe mu 2020, ariko mu 2021 biteganyijwe ko buzazamuka ku gipimo cya 5,7%, ndetse no kuri 6,8% mu 2022.

Ati: Twizeye ko ubukungu bwacu buzakomeza kuzamuka bugasubira ku gipimo bwariho mbere ya COVID-19, aho duteganya ko buziyongera ku kigero cya 8% mu 2023.”

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku bukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ingengo y’imari ya 2020/2021 yibanda cyane ku gushyira mu bikorwa ingamba za Leta y’u Rwanda zo kuzahura ubukungu.

Byakozwe hagamijwe gusubiza ubukungu bw’u Rwanda ku muvuduko bwariho mbere y’icyorezo no gukomeza gushyira mu bikorwa Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere yatangijwe mu mwaka wa 2017-2024 (NST1).

Mu rwego rwo kunganira abikorera bagizweho ingaruka na COVID-19, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kuzahura ubukungu hagamijwe, mbere na mbere, gufasha ibikorwa byazahajwe na COVID-19.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko Guverinoma izakomeza kumva abasora no gusubiza ibibazo byabo

Mu byihutirwa byahise bikorwa, habayeho gusonera umusoro ku mushahara ku byiciro bimwe na bimwe by’abasora, n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT) ku bicuruzwa bimwe na bimwe, abandi bakurirwaho kwishyura ibihano, amande n’inyungu z’ubukererwe mu kwishyura imisoro.

Hashyizweho Ikigega gifasha ibigo by’ubucuruzi byagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya COVID-19 cyatangiye muri Kamena uyu mwaka (2020), gitangiranye amafaranga angana na miriyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye mu isanduku ya Leta.

Iki kigega gifasha uwikorera wese wagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 amafaranga yinjizaga akaba yaragabanutse ku kigero cya 30%, kandi ngo nta rwego (sector) na rumwe ruzibagirana.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho n’itsinda (Manufacturing Acceleration Committee), rishinzwe kureba uko inganda z’imbere mu Gihugu zakongera ubushobozi mu kwihutisha gukora ibyo Igihugu gikeneye (Must-have products), nyuma y’aho ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 zigaragaje ko hari ibyo u Rwanda rufitiye ubushobozi bwo gukorera imbere mu Gihugu ariko bikaba bigitumizwa hanze.

Leta yiyemeje gukemura ibibazo by’abasora

Umwaka ushize abasora bagaragarije Leta, zimwe mu mbogamizi zikibabangamiye mu kuzuza neza inshingano zabo mu gusora. Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gukurikirana ibyo bibazo kandi bimwe muri byo igenda ibikemura.

Minisitiri w’Intebe yatanze urugero ku bijyanye no gusubizwa umusoro ku nyongeragaciro (VAT refund), miriyari zisaga 36 FRW z’ibirarane by’umusoro ku nyongeragaciro zimaze gusubizwa abasora.

By’umwihariko, muri iki gihe cya COVID-19, miriyari zisaga 12 z’amafaranga y’u Rwanda zasubijwe abasora mu bikorwa byabo kugira ngo bidahungabana muri iki gihe cya COVID-19.

Yaboneyeho kwizeza abasora, ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukurikirana ibibazo bayigezaho kugira ngo bishakirwe ibisubizo abasora bafatanyije na Leta.

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye abahawe ibihembo , ababiherewe mu Ntara zose z’Igihugu, ndetse n’abandi batahembwe ariko basora uko bikwiye.

Dr. Ngirente ati: “Mwarakoze cyane kandi mukomereze aho. Turabasaba gukomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda mu gushimangira ingamba zigamije kuzahura ubukungu no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.”

Komiseri Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko abasora batacitse intege mu gihe cya COVID-19 byatumye intego y’igihembwe cya 1 cy’umwaka wa 2020-2021 igerwaho ndetse ikanarenga.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.