21°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda
Aha ni muri Kaminuza ya Gitwe iherereye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo

Abayobozi ba Kaminuza ya Gitwe bahuguriwe kunoza imiyoborere

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 12-10-2018 saa 14:55:19

Abayobozi bagize inzego za kaminuza yigenga yigisha ubuganga ya Gitwe iherereye mu Karere ka Ruhango bahuguriwe kurushaho kunoza imiyoborere myiza y’ikigo.

Basabwe gukorana n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’uburezi mu Rwanda mu rwego rwo gushyira ku isoko ry’umurimo abaganga bafite ubumenyi n’ubushobozi mu kwita ku buzima bw’abantu.

Ni amahugurwa yatanzwe mu minsi itatu n’ikigo AB Leadership Solutions cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Baingana Annet, wo muri AB Leadership Solutions yababwiye ko mbere na mbere bagomba kumenya icyo bagamije mu mikorere yabo, intego yabo n’intumbero yabo mu burezi n’uko bazayigeraho.

Yagaragaje kandi ko hakenewe kugira ubuhahirane n’abafatanyabikorwa ba kaminuza barimo Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), ibitaro n’abaturage kugira ngo bagere ku mpinduka bifuza.

Umuyobozi wungirije w’inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya Gitwe, Rwamamara Desire, nyuma y’amahugurwa yavuze ko gushyira hamwe no gukurikiza amategeko agenga amashuri makuru na za Kaminuza ari byo byonyine bishobora gutuma ireme ry’uburezi rirushaho kubungabungwa muri iyo kaminuza.

Yemeza adashidikanya na gato ko kaminuza afatanyije na bagenzi be kuyobora izatanga umusanzu wayo ufatika mu kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Aha ni muri Kaminuza ya Gitwe iherereye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo

Urayeneza Gerard uhagarariye ababyeyi bashinze iyi Kaminuza ya Gitwe yatangarije Imvaho Nshya ko mu gihe cyose bashyize mu bikorwa inyigisho bahawe nta kabuza ko iyi kaminuza izatera imbere.

Ati: “Aya mahugurwa azatubera ingirakamaro cyane, dore ko hari byinshi twayungukiyemo”.

Kaminuza ya Gitwe ni Kaminuza ifite umwihariko mu zindi kaminuza zo mu Rwanda dore ko ari yo yonyine muri za kaminuza zisaga 30 mu Rwanda yigisha abaganga (medicine), ikaba ari iya kabiri kuri Kaminuza y’u Rwanda mu kwigisha ishami ry’ubuganga.

Mu myaka yashize iyi Kaminuza ya Gitwe yari yarafungiwe kutagira ibikoresho bihagije ariko kuri ubu ifite za laboratwari kabuhariwe mu gihugu mu kuzuza ibipimo by’ireme ry’uburezi.

Habarizwa kandi abarimu b’inzobere z’abanyamahanga benshi barimo abo muri Nigeria, Amerika, Uganda na Kongo.

Kaminuza ya Gitwe irimo amashami atanu; Ubuganga no kubaga, Ubuforomo, ikoranabuhanga rya laboratwari, Ikoranabuhanga n’Uburezi.

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *