26°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Abatuye Buyoga barishimira ko bagejejweho amashanyarazi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 23-09-2020 saa 09:10:14

Rulindo ni kamwe mu Turere tw’icyaro, kakaba gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru. Abatuye mu Mudugudu wa Cyasenge, Akagari ka Karama, mu Murenge wa Buyoga, barishimira ko bagejweho amashanyarazi bikabateza imbere ndetse barabishimira Leta y’ u Rwanda yabagejejeho iryo terambere.

Mu gihe gito  aba baturage bamaze babonye amashanyarazi, bamaze kwiteza imbere  ndetse n’imibereho yabo yarahindutse cyane.

Muhawenimana Chantal ni umwe mu batuye muri uyu mudugudu wishimira ibyo amaze kugezwaho n’amashanyarazi. Avuga ko nyuma yo kubona amashanyarazi biteje imbere ndetse bamaze kugera kuri byinshi.

Muhawenimana Chantal, umwe mu batuye Buyoga wishimira ko bagejejweho amashanyarazi

Yagize ati : “Ubusanzwe twari dutuye ahantu hasa nk’ahasigajwe inyuma, twe twari twarabyakiriye ndetse tumenyereye gucana  buji (bougie), ariko ubu turacana  amashanyarazi, ukeneye kwiyogoshesha  abikoresha imashini  zikoreshwa n’amashanyarazi, tubona uko dusharija za telefoni mbese ubu navuga ko twishimye kandi dushimira Leta y’u Rwanda ibinyujije muri REG kuba yaradutekerejeho.”

Mberimana Boniface nawe  utuye muri uyu  mudugudu  akaba atangaza ko  aka gace  kabo nyuma yo kubona amashanyarazi kateye imbere cyane ndetse imibereho yabo ubu itandukanye n’iya mbere bataragezwaho amashanyarazi.

Yagize ati : “Njyewe nabashije kubona amashanyarazi ndetse mpa n’ingo eshatu z’abana banjye, ubu turacana ndetse iwacu harasa neza, mbere tutarabona amashanyarazi twari mu icuraburindi ariko ubu turi mu iterambere ndetse turakeye, ibyo turabishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’abakozi bakorana bagire amahoro kuko baduteje imbere.”

Mberimana  akomeza avuga ko amashanyarazi yabaruhuye ingendo bakoraga bajya gushaka serivisi zikomoka  k’amashanyarazi mu bindi bice bya kure ariko ubwo bagejweho amashanyarazi urubyiruko rwihangira imirimo, ndetse abana babo babashije kwiga.

Ndererimana Vincent ushinzwe imyubakire muri EDCL, Sosiyete ishamikiye kuri REG avuga ko abaturage batuye muri uriya mudugudu, babonye amashanyarazi nyuma y’uko umuyoboro w’amashanyarazi wa Rulindo (Rulindo substation) wuzuye muri 2019.

Muhayimana Céléstin, Umuyobozi w’ishami rya REG i Rulindo, avuga ko uyu muyoboro w’amashanyarazi wa Rulindo watumye abaturage benshi ba Rulindo babona amashanyarazi ndetse kugeza ubu abatuye Rulindo bagera kuri 45,6% bafite amashanyarazi bitandukanye n’uko byari bihagaze mbere y’uko uyu muyoboro w’amashanyarazi wa Rulindo wubakwa kuko icyo gihe abari bafite amashanyarazi muri Rulindo bari 37%.

Muhayimana avuga ko uriya mudugudu watekerejweho kimwe n’ahandi hatandukanye mu bice by’igihugu hagenda hagezwa amashanyarazi.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko ubu ingo zifite amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa afatiye ku mirasire y’izuba zisaga  56%.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.