23°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Abateye u Rwanda bavuye i Burundi basanganywe amandazi n’ibiyiko

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 27-06-2020 saa 18:33:02

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena, abitwaje intwaro baturutse i Burundi babarirwa mu 100 bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda basubizwayo ikubagahu ariko igikomeje gutangaza benshi ni intwaro na bimwe mu bikoresho basize birimo amandazi n’ibiyiko.

Muri abo barwanyi bamaze iminota iri hagati ya 20 na 30 yarangiye muri bo hishwemo bane, batatu bafatwa mpiri.

Bataye intwaro, ibikoresho  birimo iby’itumanaho, ibyo kurya bigenerwa ingabo z’u Burundi, harimo ibipfunyitswe mu bikombe n’ibindi bipfunyitswe mu mashashi, imyambaro y’ingabo z’u Burundi, ishapule n’ibindi.

Amafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibyafashwe birimo. amandazi n’ibiyiko, bikaba bikomeje gutuma bakaba bakomeje kwibaza ku isano y’ibiyiko bafatanywe n’ikiyiko kigeze gusanganwa Mudacumura Sylvestre warasiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Abagerageza kubihuza bavuga ko “ikiyiko gishobora kuba ari umurage w’abanzi b’u Rwanda”, bagashima n’ingabo z’u Rwanda zihora zibereye maso Igihugu mu kukirinda icyahungabanya Abanyarwanda cyose aho cyava kikagera.

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yagaragaje ko abo baranyi bari bafite umugambi wo kwica  abaturage batujwe mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Yanze uherereye mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Nyaruguru, mu kirometero kimwe gusa uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Innocent Munyengango, avuga ko Ingabo z’u Rwanda zikirimo gukurikirana abo barwanyi.

Lt Col  Munyengango, avuga ko RDF yarashe abari bateye maze bahunga basubira mu Burundi aho bateye baturutse’ Yagize ati: “Aba bitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi nyuma basubirayo basiga inyuma abarwanyi babo bane bapfuye ndetse n’ibikoresho bya gisirikari birimo imbunda n’iradiyo za gisirikari. Mu guhangana n’abateye, abasirikari batatu b’u Rwanda bakomeretse ku buryo bworoheje. Turizeza Abanyarwanda ko abakoze ibi bakurikiranwa bakamenyekana.”

Aba bateye baturutse mu Burundi ari na ho basubiye nyuma yo kuraswa berekeza mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke.

Abaturage bo mu Murenge wa Rweru batangaje ko mu bagabye ibitero babashije kumenyamo Abarundi babiri mu bagabye igitero  bazaga kugurira ibirayi muri ako gace mu bihe byashize (amafoto), bikaba binashoboka ko babaga baje kuneka no gutwara amakuru.

 

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

2 Comments on “Abateye u Rwanda bavuye i Burundi basanganywe amandazi n’ibiyiko”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.