26°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Abashoramari mu buhinzi beretswe amahirwe ari ku isoko

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Oct 14, 2018

Abashoramari beretswe amahirwe atandukanye bafite ku isoko ry’imbere mu gihugu no hanze ku isoko mpuzahanga.

Bagaragarijwe n’ibikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST 1) mu rwego rwo kubashishikariza kurushaho gukora byinshi bifite ubuziranenge bijyanye n’ubwiyongere bw’abari ku isoko.

Ni mu biganiro birambuye byahurije hamwe i Kigali bamwe mu bashoramari na ba rwiyemezamirimo mu buhinzi n’ubworozi, abakora mu bigo bya Leta biteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ibigo by’ubwishingizi, ibigo by’imari, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Bamwe mu bashoramari mu buhinzi n’ubworozi bahuriye mu biganiro ku mahirwe ari mu buhinzi mu Rwanda (Foto Samuel M)

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Geraldine, yavuze ko ibiganiro nk’ibyo bitegurwa kugira ngo abikorera bamenye ko uruhare runini ari urwabo mu gushyira mu bikorwa ibyo igihugu kifuza kugeraho nk’abashomarari.

Ati “Icyo tuba duharanira, ni amahirwe ari mu buhinzi n’ubworozi; birimo biragaragara ko ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ibirebana n’ibiribwa, ni ibintu birimo bitera intambwe iri imbere cyane kuko u Rwanda n’Umugabane w’Afurika abantu batura mu migi baragenda biyongera cyane.

Dr. Mukeshimana Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, aganira na ba rwiyemezamirimo n’abashoramari mu buhinzi n’ubworozi (Foto Mutungirehe S)

Ibyo bisaba ibiryo byinshi ariko noneho u Rwanda ni igihugu gifite abaturage benshi; ingano y’ibyo ba sogokuru n’ababyeyi bacu baryaga nta bwo ari byo abantu b’uyu munsi bari kurya kandi n’abana bacu nta bwo ari byo bazarya. Ibyo byose bisaba ko twitegura, tugakorana n’abikorera, abantu bose bakora muri uru rwego kugira ngo bitegure ibyo ng’ibyo.”

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kwitegura ibyo guhaza abazaza, nk’igihugu gishingira ku bintu bitatu by’ingenzi kugira ngo bizagerweho neza.

Ati “Twibanda ku bijyanye n’umusaruro ku gipimo cy’ubuso cyangwa itungo, kuzamura umusaruro cyane ku buryo bushoboka, tukibanda cyane ku bijyanye no kugabanya ibitakara bimaze gusarurwa ariko n’ibijyanye no kongerera agaciro umusaruro uba wabonetse ndetse n’amasoko, kubera ko uko abasaba ibituruka ku buhinzi n’ubworozi bagenda bahinduka, kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bigiye kuba ikintu gikomeye cyane.”

Bamwe mu bashoramari bagaragaje ko hakiri ikibazo cy’ubuso bw’ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi bikajyana kandi no kubona inguzanyo mu mabanki yo mu Rwanda ataratinyuka ngo agurize buri mushoramari mu buhinzi.

Ruzibiza Jean Claude, uhagarariye aborozi b’inkoko n’ibiguruka mu Rwanda, yagize ati “Ikibazo twe duhura nacyo ni ikibazo k’ibiryo by’inkoko; uburyo bihenze kuko ibyinshi mu bivanze mu biryo by’inkoko bituruka hanze.

Ubu Leta irimo kudutegurira noneho gahunda, haba mu rwego rw’inguzanyo, ko hashobora kujya haboneka inguzanyo zishobora kuba zagera no ku nyungu ya 14% mu buhinzi n’ubworozi.”

Uwizeyimana Dieudonné, wari uturutse muri Kompanyi ‘High Performance Services and Business Ltd’, ifite uruganda rutunganya umuceri mu karere ka Ruhango, yagize ati “Imbogamizi zihari ni ubutaka bukiri buto; ikindi ubushakashatsi buracyari hasi bityo n’umusaruro tubona uracyari hasi ku kigero gikenewe mu kugira ngo Abanyarwanda babashe kwihaza mu buryo bukenewe.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego r’Iterambere RDB, Akamanzi Clare, yavuze ko ishoramari rigera kuri miliyoni 53 z’amadolari y’Amerika riva mu buhinzi buri mwaka kandi ahanini rivuye mu ndabo, icyayi no kongerera agaciro ifu ndetse no gukora ibiryo by’abana.

Gahunda urwego RDB na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bafite ni uko uruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi mu byongera ishoramari mu gihugu, ruzamuka rukagera kuri miliyoni hafi 90 z’Amadolari y’Amerika buri mwaka mu myaka iri imbere.

Bamwe mu bashoramari na ba rwiyemezamirimo mu buhinzi n’ubworozi bitabiriye ibiganiro bigaragaza amahirwe ari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi (Foto Mutungirehe S)