Abashakira amaramuko mu nzira zitemewe baraburirwa

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 20-10-2020 saa 11:49:39

Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku bantu bishoye mu bikorwa bituma bashaka amaramuko mu nzira zitemewe. Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020 ubwo herekanwaga abakurikiranyweho kwiyitirira inzego za polisi.

CP Kabera yagize ati: “Hari abantu bashaka amaramuko banyuze mu nzira zitemewe, bakoresheje uburiganya, biyitirira inzego badakorera cyangwa badafitiye ububasha bwo kwiyitirira noneho banahimba inyandiko zizwi neza ko zitangwa n’inzego zizwi”.

Avuga ko bizwi ko Polisi y’u Rwanda ari rwo rwego rwonyine rwemewe gutanga impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.

Ati “Ubutumwa Polisi itanga ni uko ari abafashwe yaba abakoresha perimi ni uko bahanwa kimwe, bakwiye kurya bari menge, bakwiye kureka uburiganya no kureka gucura inyandiko nka zariya, nta bwo byemewe”.

Polisi yerekanye abagabo bane n’umugore bakekwaho ibyaha birimo kwiyitirira inzego za Polisi no guhimba inyandiko. CP Kabera yagize ati: “Uriya mugore akurikiranyweho kwiyita afande akabwira abantu ngo ndi CIP avuga ko ari umupolisi.”

Hari ubutumwa bajyaga bacura bakabwoherereza abakiriya babo babaga bashakishije ndetse bakavuga ko bari ku kicaro cya polisi ariko babeshya”.

Avuga ko polisi iyo igiye gukoresha ibizamini itanga amatangazo ibinyujije mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Ati: “Umuntu uzaza agushaka uzamenye ko akubeshya”.

Uzamukunda Philomène, ukekwaho kwiyita CIP (umupolisi mukuru), avuga ko yashutswe n’uwitwa Hamuduni Murenzi akamubwira ko namuhamagara kuri terefoni ahita asubiza ati ‘munyure ku marembo y’inyuma’, akavuga ko atari azi ibyo ari byo.

Ati: “[…] Mu minota 20 numva arampagaye ati ya gahunda irageze, yanyoherereje ubutumwa bugufi buvuga ngo ninguhamagara uhite uvuga ngo unyure ku marembo y’inyuma ariko sinarinzi ibyo ari byo. Yarampagaye ngo mwiriwe Afande nti ‘Yego’ ngo wa muntu gahunda yayirangije, noneho ndangije ndavuga ngo nimunyure ku marembo yo haruguru.

Ni aho byarangiriye, hashize akanya ahita anyoherereza amafaranga ibihumbi 10. Nyuma naramuhamagaraga akanyihorera”.

Kalinijabo François na we uri mu bakekwa, avuka mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, asobanura ko bari bamaze gukora impushya za burundu nka 30 (Driving Licenses).

Yongeraho ko yatangiye ibikorwa byo gukora inyandiko mpimbano ubwo ingamba zo kwirinda COVID-19 zatangiraga koroshywa, ariko na bwo abyinjizwamo na Murenzi Hamudun. Yemera ko yakoze icyaha kandi akagisabira imbabazi.

Baramutse bahamijwe icyaha bakekwaho, bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 kugeza kuri 7 n’ihazabu iva kuri miriyoni 5 kugera kuri miriyoni 10.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.