21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Abasenateri basabye Guverinoma gukemura ibibazo by’ingurane

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 01-04-2021 saa 22:44:09

Inteko Rusange ya Sena yagejejweho kandi inyurwa n’ibisobanuro mu magambo ku bibazo yari yagaragaje bigaragara mu bikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, by’umwihariko ibikorerwa ahagenewe kubakwa no kwagurira imihanda.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Gatete Claver wari uhagarariye Guverinoma ni we watanze ibisobanuro mu magambo kuri uyu wa Kane taliki ya 1 Mata 2021. Yavuze ku bibazo byabajijwe na Sena birimo ahanini kudakurikiza ibiteganywa n’amategeko, kudakorera igihe inyingo n’igenagaciro, imikoranire y’inzego itanoze n’ibindi.

Mu bindi bibazo Sena yabajije byagarutsweho na Senateri Juvenal Nkusi birimo itegurwa ritanoze ry’igenamigambi ry’ibikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, ikurikirana n’isuzuma ryabyo ridakorwa uko bikwiye n’ingaruka zabyo ku iyubahirizwa ry’amahame remezo.

Ibibazo by’ingurane byakomeje kugaragazwa n’inzego zinyuranye harimo na Sena ubwo yemezaga raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku isuzumwa rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) ku bugenzuzi bwihariye ku miterere y’igikorwa cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.

Atanga ibisobanuro mu magambo, Minisitiri Gatete yavuze ko ibibazo byatewe n’ibikorwa byo kwimura abantu kubera inyungu rusange bizwi, anagaragaza ko bafatanyije n’Inzego z’ibanze ubu bari kwegeranya amakuru ajyanye n’ibirarane byose ngo bihite byinjira mu ngengo y’imari.

Yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ibirarane bishya, bari kwita ku mirimo itegura aho ibikorwa by’inyungu rusange bizanyura, bakorana n’inzego n’abagenagaciro, kandi banaganira n’abaturage kugira ngo ibikorwa by’inyungu rusange bitangire byemeranyijweho n’impande zose.

Yanahishuye ko bari gutunganya igenamigambi ry’ibikorwa by’inyungu rusange ku buryo kubyubaka bitazongera gukorerwa rimwe no kwimura abantu, kandi inyigo zikomatanya ibintu byose zizajya zikorwa mbere, hanyuma ibijyanye no kubaka n’indi mirimo ijyana na byo bikorwe nyuma.

Yakomeje agaragaza ingamba zihari zirimo kubarura imitungo y’abaturage bose bazagirwaho ingaruka n’iyubakwa ry’ibikorwa by’inyungu rusange, no gukora inyandiko zibutsa ababyubaka uko bakwiye kubikora kandi bubahiriza amategeko.

Minisitiri Gatete yongeyeho ko hari gahunda yo gukusanya amakuru ku bikorwa by’inyungu rusange byakozwe n’akamaro byagize, no kunoza imikoranire y’inzego no gutegurira hamwe igenamigambi ry’ibikorwa rusange mu kubahiriza amategeko no kubitunganya neza.

Nyuma yo kugezwaho ibisobanuro mu magambo, Abasenateri bagiye impaka, bashima ibimaze gukorwa mu rwego rwo kubaka ibikorwa remezo, no kuba ibibazo biri mu kwimura abantu kubera inyungu rusange bifatirwa ingamba, kandi banafata imyanzuro izafasha mu gukemura ibikigaragara.

Inteko Rusange ya Sena yasabye Guverinoma kunoza imitegurire y’igenamigambi ry’ibikorwa byo kubaka no kwagura imihanda, aho bidakunda ko ingengo y’imari ibonekera rimwe, bigashyirwa mu byiciro bizwi hubahirizwa uburenganzira bw’abimuwe kuri buri cyiciro.

Guverinoma yasabwe kugaragaza uburyo izakemura ikibazo cy’ibirarane n’indishyi ikwiye, bikwiye guhabwa abimuwe mu rwego rwo gutanga amahirwe angana, kandi Sena ikazagezwaho raporo yerekana uko byakozwe.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.