Abasaga 1800 birukanywe  muri RDC bakakirwa n’u Rwanda barasezererwa

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 16-11-2020 saa 22:01:14
Bamwe mu batahutse bava muri RDC bakirwa n'u Rwanda mu bihe byashize

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020, u Rwanda rurasubiza mu buzima busanzwe impunzi z’Abanyarwanda zisaga 1800 zirukanywe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagamijwe guhashya imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu.

Mu birukanywe ku ngufu babaga mu mitwe y’iterabwoba irimo FDLR n’indi mitwe iteza umutekano muke mu karere by’umwihariko ku Rwanda, higanjemo abagore n’abana.

Abashinzwe serivisi z’amakuru muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare bavuye ku rugerero (RDRC), babwiye Imvaho Nshya ko abagiye gusubizwa mu buzima busanzwe, hashize amezi 11 birukanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abanyarwanda 1885 birukanywe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bacumbikiwe mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba. Byitezwe ko basubizwa mu buzima busanzwe kuri uyu wa Kabiri nkuko byemejwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare bavuye ku rugerero.

Mu miryango y’abari abasirakare birukanwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni kenshi hakunze kugaragara abatahuwe, basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bagakurikiranwa n’ubutabera abadafite ibyo bakurikiranyweho bagafatanya n’Abanyarwanda kubaka Igihugu.

Bimwe mu byo abagize imiryango y’abari abasirikare bigishirizwa mu nkambi ya Nyarushishi, ni indangagaciro z’Umunyarwanda muzima, kwiteza imbere, kwerekwa aho u Rwanda  rwavuye n’aho  rugeze rwiteza imbere.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.