28°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Abarwayi 5 ba COVID-19 muri 11 batahuwe babonetse i Rusizi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 01-06-2020 saa 09:46:17

Nyuma y’ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’imirimo y’abamotari yasubitswe bitunguranye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020, Minisiteri y’Ubuzima yahishuye ko byatewe n’ubwandu bushya bw’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) bwatahuwe mu Karere ka Rusizi.

Ayo makuru yo guhagarika ingendo yatangajwe nyuma y’igihe gito Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko hatahuwe abarwayi 11 bashya b’Icyorezo cya COVID-19, batumye umubare w’abamaze gutahurwa mu Rwanda ugera kuri 370 barimo 256 bakize bagasubira mu miryango yabo.

Mu gihe hari hashize iminsi hamenyerewe ko ubwandu bushya buturuka mu bihugu by’abaturanyi,  ayo makuru yagaragajwe yarimo abantu batanu batahuwe mu Karere ka Rusizi ko mu Ntara y’Iburengerazuba, kakaba gahana imbibi n’Umujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yatangaje ko bitari bikwiye gufungura ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’iz’abamotari mu gihe ayo makuru mashya atarakurikiranwa neza, kuko abava i Rusizi bari guhura n’abava mu bindi bice wenda harimo bamwe mu bataratahurwa bahuye n’abarwaye icyo cyorezo cyangwa barakoreye ingendo mu gihugu cy’abaturanyi.

Yashimangiye ko muri abo 5 bagaraye harimo abakora ibikorwa by’ubucuruzi, abatwara imodoka zambukiranya imipaka zitwara ibicuruzwa bijya i Bukavu, n’umumotari umwe watwaraga ibintu byari byemewe muri ino minsi.

Minisitiri Dr. Ngamije ati: “Birumvikana rero, mu gihe tugishaka kumenya neza amakuru yimbitse n’uko ikibazo kifashe mu Karere ka Rusizi mbere yo guhahirana n’utundi turere, ndetse iyo hafatwa n’ikindi cyemezo cyo kugira ngo ingendo zikomeze, urumva ko abantu bari kuva i Rusizi bakaza mu zindi Ntara.”

Minisitiri yakomeje avuga ko amakuru y’abantu batahuwe yabonetse ku buryo buhagije, abahuye na bo bakaba barashyizwe mu kato ndetse banapimwa kugira ngo harebwe niba nta wanduye muri bo.

Abandi batandatu batahuwe mu Baturarwanda batashye, abashoferi b’amakamyo baturutse mu bihugu by’abaturanyi n’ibya kure.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.