Abarwaye COVID-19 mu Rwanda barenze 3,000 abapfuye ni 128

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 13-01-2021 saa 21:05:56

Icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana budasanzwe mu Rwanda, aho amagara aseseka ntayorwe nk’uko Abanyarwanda baca umugani, gupfa bisigaye ari inkuru inyura mu matwi y’abantu buri munsi. Iminsi benshi bakumbura ni iyo Minisiteri y’Ubuzima yingingiraga abantu kwirinda kugira ngo batazigera babikirwa umuntu wazize icyo cyorezo.

Icyo gihe ingamba zubahirijwe zatanze umusaruro ufatika ndetse, n’abagiye babura ubuzima cyangwa abanduraga Leta yabaga ishobora gukurikirana byoroshye uruhererekane rw’abakekwaho kwanduzanya.

Guhera mu mpera z’umwaka wa 2020 kugeza ubu nta munsi wira hatabitswe abantu barenze umwe bishwe n’icyo cyorezo gikomeje gutwara ubuzima bwa benshi ku Isi.

Kugeza uyu munsi abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bageze ku 128 barimo batatu bapfuye mu masaha 24 ashize, n’abandi babarirwa muri 70% bapfuye guhera mu ntangiriro z’Ugushyingo 2020.

Ababuze ubuzima uyu munsi barimo abagabo babiri b’imyaka 50 na 61 n’undi umwe w’imyaka 8 wo mu Karere ka Huye.

Ku bijyanye n’abarwayi bashya batahurwa buri munsi, Inzego z’Ubuzima zitewe inkeke n’uburyo iki cyorezo cyamaze gukwira mu bantu benshi, ari na yo mpamvu hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo kigabanye ubukana kiriho mu gihe hataraboneka n’urukingo ruhagije rwafasha mu guhangana na cyo byihuse.

Abamaze gutahurwaho icyo cyorezo guhera mu rwanda bamaze kugera ku 10, 122 barimo 172 batahuwe mu masaha 24 ashize; muri rusange abakirwaye bose muri bo ni 3,020 mu gihe abamaze gukira ari 6,974 bangana na 68.8%.

Abarwayi bashya babonetse mu Mujyi wa Kigali 88, Huye 33, Rwamagana 15, Gicumbi 12, Musanze 6, Rubavu 4, Nyagatare 3, Muhanga 3, Nyamasheke 3, Burera 2, Rusizi 1, Karongi 1, na Gakenke 1.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse bigaragara ko imibare y’abandura ku munsi yikubye inshuro ebyiri  iy’abapfa n’abarembye yikuba inshuro enye.

Kuri ubu  mu Rwanda ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo, ingendo zihuza Uturere dutandukanye zikaba zibujijwe ndetse n’izihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe, keretse gusa ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi z’ingenzi.

Guhera tariki 5 Mutarama 2020, ibikorwa byose harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00pm) kugira ngo abantu babashe kubahiriza isaha yo kuba bageze mu ngo zabo.

Buri wese arasabwa kandi kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukoro yabugenewe.

Muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 barenze miliyoni eshatu n’ibihumbi 107.9, barimo abantu barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 538.8 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 74.4 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miliyoni 92.5 barimo abasaga  miliyoni 66.1 bakize n’abapfuye barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 981.

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Abarwaye COVID-19 mu Rwanda barenze 3,000 abapfuye ni 128”

  1. Ndumva ibyo kurwarira mu rugo Ari bimwe bikwirakwiza Corona hakwiye gushaka uburyo bajyanwa mubitaro kugeza igihe bakize noneho umurwayi akagira uruhare mubimutangwaho igihe avurwa

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.