20°C , Thunderstorms | Kigali-Rwanda

Abarimu babaye indashyikirwa bazajya bavamo abayobora amashuri

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 15-10-2020 saa 09:49:02

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB), cyagaragaje ko abarimu b’indashyikirwa mu myaka itandukanye ko ari abageni batoranywamo abayobozi b’amashuri.

Sitati nshya y’abarimu yasohotse ku wa 16 Werurwe 2020 by’umwihariko n’amabwiriza ya Minisitiri agenga uburyo bwo guhitamo abayobozi b’amashuri, ko bizajya bishingira ku bunararibonye n’ibikorwa by’ubudashyikirwa by’umwarimu.

Dr Ndayambaje Irénée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB), mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, yahamije ko uburyo bwo guhitamo abayobozi b’amashuri butazongera gushingira kugukora ibizamini.

Ati: “Bizashingira ku bunararibonye abarimu bashaka kuba abayobozi b’amashuri bafite, icya kabiri bizanashingira ku makuru yagaragaje binarenze kwigisha abanyeshuri ngo batsinde ahubwo bikanajya no mu bindi bintu umuntu yakwita ko ari udushya tugamije guteza imbere uburezi n’abo ayobora muri rusange.”

Dr. Ndayambaje agaragaza ko ari yo mpamvu abarimu b’indashyikirwa bakwiye gukora uko bashoboye bakarangwa n’udushya.

REB ishishikariza abarimu b’indashyikirwa gukomeza urwo rugendo kuko ngo ni byo bizatuma babarambagizamo abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Dr. Ndayambaje Irénée, Umuyobozi Mukuru wa REB (Foto Kayitare J.Paul)

Ni urugendo REB ivuga ko rwatangiye, rugamije ko uwitwa umuyobozi w’ishuri arenga kuba umuntu watsinze ikizamini ahubwo udushya yakoraga nk’umuntu ku giti ke, bishyirwe mu kigo k’ishuri ndetse no mu kigo ke habe ari ho ibindi bigo by’amashuri biza kwigira ibyo guhanga udushya mu burezi.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa REB, amara impungenge abarimu b’indashyikirwa.

Ati: “Turabamara impungenge, niba hari abagiye baba indashyikirwa mu myaka yashize bakavuga bati byarangiriye ahongaho, oya ahubwo ni umwanya wo gukomeza, abantu bagakora. Ni umwanya wo gukomeza kwimenyekanisha ndetse no gukora ibyo bakoraga bitewe nuko ari abageni tuzajya turambagizamo abayobozi b’ibigo by’amashuri”.

Ingabire Patrick, umwarimu wigisha mu ishuri ribanza rya Mwiko mu Murenge wa Kinoni, Akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, yabaye indashyikirwa ku rwego rw’Intara agasaba ko indashyikirwa zahabwa inshingano zo kuyobora ishuri.

Ati: “Nabaye indashyikirwa ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru ariko uburyo bwo gutoranya abayobozi b’amashuri usanga twe bataduha izo nshingano. Niba ntsindisha nkagira udushya nkora, ari na byo biherwaho ngirwa indashyikirwa kuki tutahabwa inshingano zo kuyobora ishuri?”

Kwizerimana Jean d’Amour, ni indashyikirwa ku rwego rw’Akarere, yigisha ku ishuri ribanza rya Bugamba, Umurenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yibaza impamvu umwarimu aba indashyikirwa ku rwego rw’Akarere, ariko ngo harambagizwa abayobozi b’amashuri ababishinzwe ntibahere ku barimu b’indashyikirwa.

Ati: “Inzira twanyuzemo tukaba indashyikirwa, twifuza ko natwe dukwiye guherwaho tugahabwa inshingano zo kuyobora ibigo by’amashuri.”

Kuradusenge Théophile, na we ni umwarimu w’indashyikirwa wigisha mu Rwunge rw’Amashuri ya Rusekera mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Avuga ko ibishingirwaho umwarimu agirwa indashyikirwa bihagije kuba yagirwa umuyobozi w’ishuri bityo akarizanamo udushya agatanga umusanzu mu iterambere ry’ikigo k’ishuri.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

29 Comments on “Abarimu babaye indashyikirwa bazajya bavamo abayobora amashuri”

  1. Mbanje gushimira abayobozi bagize uruhare cyane cyane REB ikomeje gutekereza ku iterambere ry’umwarimu wagaragaje ko ashoboye ariwe witwa indashyikirwa,muby’ukuri ndahamya ko hashyizwe mu myanya y’ubuyobozi abarimu bagiye baba indashyikirwa habaho impinduka kuko iryo shyaka ryo kumva yahora Ari indashyikirwa yakomeza kurikomeza no mu iterambere ry’ikigo yaba ayoboye , biranejeje cyane mukomereze aho bayobozi beza dukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda.murakoze.

  2. REB yaba ikoze umiti pe! usanga akenshi Ku karere bashyiramo abo bishakiye rimwe na rumwe ukabura umusaruro Ku bigo baba babashyizeho.

  3. Dukomeje gushimira ikigo gishinzwe uburezi uburyo gikomeje kwita Ku iterambere rya mwarimu,iki gikorwa umunsi kizaba cyatangiye biza aribyiza kurushaho.

    Mboneyeho kubaza, Abarimu bindashyikirwa mumirenge icyo batekerezwaho kuko burya nabo baba bakoze kuburyo kubirengagiza bitaba aribyiza cyanee,Murakoze.

    1. ihorere uzi kuba indashikirwa yumurenge ndetse niyikigo ariko ukabura ishimwe. byaba byiza bibutse ko indashikirwa yo kukarere cga kuntara iba yaraturutse kurwego rw’ishuri

  4. N’ukuri dushimiye abayobozi bacu uburyo bazirikanye uyu Mwalimu wabaye indashyikirwa kuko ari mubambere bafite indangagaciro z’umwuga nanjye nabaye indashyikirwa mu rwego rw’akarere muri 2019 ariko nari narababajwe cyane no Kuba ntakwemererwa gutanga dossier ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishuri kuko ngo nigisha muri primary Kandi nyamara mbifitiye ubushobozi kuko ikiciro cy’amashuri nize kibinyemerera hakiyongeraho n’ubudashyikirwa!

    1. Nibyo nukuri mwarimu wigisha muri primary wishatsemo ibisubizo akirihira kaminuza ibyiciro byombi nabyo ni ubudashyikirwa! Nawe ajye ahabwa amahirwe yo kuyobora kuko nawe arabishoboye!Murakoze!

  5. Iki gitekerezo cyo kugira abarimu b’ Indashikirwa abayobozi b’ ibigo by’ amashuri bagihereho mu gushyiraho abayobozi b’ ibigo by’ amashuri uyu mwaka.Ibibyanatumaabenshi baharanira kuba Indashikirwa.Na none bibuke Indashikirwa kurwego rw ‘ umurenge

  6. Icyo gitekerezo ni gishyirwa mu bikorwa uzaba ari umuti nyawo wanazamura Ireme RYA uburezi rwose. murakoze

  7. Icyo gitekerezo ni gishyirwa mu bikorwa uzaba ari umuti nyawo wanazamura Ireme RYA uburezi rwose. murakoze

  8. Ahubwo barebe muri dossiers zatanzwe barebe abashhizemo Ibyangimbwa by’ubudashyikirwa bababereho nibwo baba batanze umurongo ngenderwaho. Mubatubwirire.

  9. Kabiza ubuyobozi bwacu bureba kure ,umwalimu wabaye indashyikirwa agizwe umuyobozi w’ihuri abandi bagenzibe bajya bakora cyane mukuzamura ireme ry’uburezi kugira ngo nabo bazabe indashyikirwa.Byaba ari motivation ikomeye cyane kuri mwalimu.

  10. Nibyiza cyane,gusa ndumva indashyikirwa zose zahabwa agaciro kuko baba barahize abandi,mu kigo,umurenge,akarere,intara,igihugu.murakoze.

  11. Dukomeje gushimira ijigo cy’uburezi aricyo Reb uburyo kigenda kirebana ubushishozi icyatuma uburezi butera imbere.Mubukuri twahoraga twibsza ibizajya bishingirwaho ngo abayobozi bayobora ibigo baboneke ariko Niba niyo ngingo ijemo byavsnaho urwikekwe kuko ibintu byaba bisobanura nimurubwo buryo numva ababaye indaehyikirwa mumirenge nabo byabafataho kuko haba hakenewe abayobozi benshi ubwo rero Niba abo mukarere barangiye kdi hakenewe benshi bareba mumirenge abasigaye bakaba ariho bava byadushimisha cyane.

  12. Ni byiza cyane rwose kuba umwarimu wabaye indashyikirwa guhera ku rwego rw’umurenge yagirirwa n’ikizere cyo kuyobora ishuri kugirango niryo shuri ayoboye rizajye rikorera ku mihigo yo guhiga ayandi mashuri. Ibi kandi byatuma buri mwarimu agira ishyaka ryo kuba indashyikirwa, maze bigatuma uburezi bwacu butera Imbere.

  13. Mbega ibintu byiza nukuri dukomeje gishimira REB Uburyo iduhozaho ijisho nibyagaciro Nk’Abarimu b’indashyikirwa iki nigihembo kitazibagirana cyahindura byinshi muri rusange maze ireme ry, uburezi rigasagamba.

  14. 15.nibyiza arikoniharebwenokuribariya barimu bigisha primaire befite levels badahemberwa kandi kwishurabyarabavunyerwose

  15. Nshimiye REB cyane kuricyo gitekerezo kigendanye n’abarimu babaye indashyikirwa kuba bavamo abayobora ibigo ! Bahere kurwego rwumurenge kugera kurwego rwigihugu.Ikindi nuko no muri primary harimo abarimu bafite ibyiciro bitandukanye byakaminuza badahemberwa ese ko kubigo bakoraho harubwo haboneka imyanya yewe inahuye nibyo bize ntibakagiye babaheraho mugutanga iyomyanya ? Murakoze!

  16. REB rwose noneho ndabona igicyemuye, ubwo abari bizeye ko bazakoresha amarangamutima muguranga ubuyobozi ndumva babihombeyemo! Gusa rwose harebwe n’indashyikirwa mumurenge ndetse n’amanota y*imihigo mumyaka itatu nkuko byasabwe! Iki ni ikigaragaza ko noneho abarimu bagiye guha ingufu kwesa imihigo!

  17. Ni ibya agaciro guha mwarimu umwanya wo kuba indashyikirwa Y,umuyobozi.aho azamurikira abifuza guhanga udushya bakabigeraho nta nkomyi.

  18. Igitekerezo cy uko umwarimu w’ indashyikirwa yajya ahabwa ikigo ayobora, nibuka ko PS muri MINEDUC yagishimangiye mu mwaka wa 2018 ubwo yari yaje mu birori By umunsi w umwarimu mu karere ka nyanza nk’ uko nari nagikubiye mu byifuzo byari mu ijambo na ugiye abarezi, none rwose indashyikirwa dushimye ko imvugo y abayobozi bacu ibaye ingiro. Noneho dore REB irakomeje. Twizera tudashidikanya ko indashyikirwa zizashingwa kuyobora ibigo ziza Garagaza udushya bityo zikazaba “ndushaho nkore neza bandebereho”. Turashima REB na MINISTRY OF UDUCATION mwarashishoje.

  19. Nanjye ndashimira REB cyane, gusa nifuzaga ko muri uyu mwaka wa 2020 iyo gahunda yatangira igashyirwa mu bikora abarimu b’indashyikirwa bagaherwaho bagahabwa umushobozi bwo kuyobora amashuri, kuko muri uyu mwaka Hari kubakwa ibigo byinshi muri buri murenge indashyikirwa yabaye iya mbere muri buri murenge igahabwa umwanya muri ibyo bigo biri kubakwa, ikindi twifuza ko kuyobora ibigo byamashuri ya NINE (9) umwalimu ufite level ya A1 yakwemererwa kukiyobora aramutse ari indashyikirwa kuko nabonye umuntu ufite A1 atajya ahabwa amahirwe yo kuyobora ibigo by’amashuri Kandi bafite ubushobozi pe kuko usanga Ari nabo bavamo indashyikirwa kurusha aba A0. Murakoze.

  20. Ibyo ni byiza rwose ubundi c umuntu uba waserukiy abandi suko aba ashoboye nibyo rwose ahubwo njye numva aribo mwaheraho p abandi bagakurikira . Ubundi amavugurura aravuna ark bitangiy kugira umurongo. Iren nakomereza ho p

  21. Murakoze REB we twaridufite impungenge mu itoranya ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri none kuva ingingo y’ubudashyikirwa yinjiyemo Imana ishimwe .Birashobokako hari abaribaratangiye kubwigabanya!

  22. nibyiza ko REB ishaka guha ubuyobozi ababaye indashikirwa ariko yibuka ko izahawe amashimwe uyu mwaka ko arizo kuva kurwego rw’akarere kuzamura kandi burya nizo kumurenge ziba zavunitse

  23. None se muri criteria bagaraje bazagenderaho bashyira abalimu mubuyozi ko ntaho bagaragaza ko umuntu agomba kuba warabaye indashyikirwa bizagenda bite??

  24. Ibigo by’amashuri biramutse biyobowe n’abarimu babaye indashyikirwa,ndahamya ko byagira umusaruro haba mu kuzahura ireme ry’uburezi,imiyoborere myiza,…..
    Bravo kuri buri wese watekereje iki gitekerezo.

  25. Ibi ibintu REB yatekereje nibyiza kuko kuruhande rumwe bizagira ingaruka nziza Ku Irene ry’uburezi,bariya barimu b’indashyikirwa baba bashoboye niyo mpamvu batoranywa mubandi ntekereza ko iryo shyaka baba bafite babonye amahirwe yo kuyobora ishuri ni umwanya mwiza WO gukomeza gukora cyane no guharanira ko ishuri yaba ayobora ritsinda.REB niyo gushimirwa kuko iki kintu cyo gushyiraho abayobozi mumashuri iri kugiha umurongo mwiza kuburyo ubona bizatanga umusaruro mwiza ugereranyije nuko byakorwaga mbere.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.