Abari mu rubyiruko rw’u Rwanda ubu ni igisekuru kidasanzwe- NURC

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 18-09-2020 saa 17:06:37
Urubyiruko rw'u Rwanda nyuma y'imyaka 26 ishize rufite ikerekezo n'ikizere bishya ku buzima bw'ejo hazaza

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ( NURC) ivuga ko abari mu myaka y’urubyiruko ubungubu bafatwa nk’igisekuru (Generation) kidasanzwe kubera amateka adasanzwe u Rwanda rwanyuzemo yabagizeho ingaruka, ariko babyitwaramo neza, baharanira kwiyubaka.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Fidele Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo yavuze ko mu myaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rurimo abagizweho ingaruka z’ihungabana rikomeye ry’amahoro ryabaye mu Gihugu ariko rwagaragaje ubudatsimburwa; rushobora kwihangana, rujyana n’umurongo w’Igihugu wo kwiyubaka, rurafashwa, Igihugu kirushyiriraho uburyo bwo kwiga no kubona iby’ibanze ruranatozwa binyuze mu Itorero ry’Igihugu rutozwa ibirufitiye akamaro n’indangagaciro zituma rugira amahoro rukagaba n’amahoro.

Yagize ati: “Abo twita urubyiruko ubungubu bamwe bari abana batoya, bagizweho ingaruka n’ibyo batagizemo uruhare bibabera umutwaro uremereye, ariko kandi urubyiruko rw’u Rwanda rwagaragaje ubudatsimburwa”.

Yabigarutseho mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro ngarukamwaka uba ku wa 21 Nzeri, aho ruwizihiza rwibanda ku rubyiruko nk’imbaraga z’ Igihugu, iyo izo mbaraga zikoreshejwe neza zubaka amahoro arambye n’iterambere ry’Igihugu, zakoreshwa nabi zigasenya.

Kugira ngo urwo rubyiruko rukomeze rushyigikirwe rwubake Igihugu ni uko rwarindwa ibyonnyi by’amahoro birimo inda z’imburagihe, ibiyobyabwenge n’ibisindisha, rugatozwa no kubyirinda, rukarindwa n’ibibazo by’amakimbirane mu miryango bibangamiye bikomeye amahoro.

Ndayisaba avuga ko ayo makimbirane atagira ingaruka gusa ku babyeyi, ku bubatse ingo, agira n’ingaruka zikomeye kandi z’igihe kirekire ku bana babyirukira muri iyo miryango. Ati: “Tubona ko ababyeyi bagomba guhora bibutswa kujya mu nshingano zabo zo guharanira amahoro mu rugo, bakarinda abana intugunda”.

Yakomeje agira ati: “Uwa mbere urera umwana akanamufasha ni umubyeyi we, ariko iyo habayeho icyuho, ababyeyi babaye gito, icyo gihe igihugu kigomba kuziba icyuho kugira ngo abana badaheranwa n’ibyago baba bahuye na byo byo kubura amahoro mu ngo iwabo bakanabura kirera. Ibyo bikorwa hakoreshejwe ubundi buryo huhari, bwaba ubwo mu ishuri no mu Itorero”.

Yongeraho ko hari n’abandi bagira uruhare rukomeye bibutswa guhagurukira icyo kibazo, barimo imiryango ishingiye ku myemerere, amadini n’amatorero ifite uburyo bwo gufasha ababyeyi, abashinga ingo kubaka ingo zikomeye kandi zifite amahoro mu gihe cyo kubategura.

Ati: “Hari ibigeragezwa gukorwa, ariko icyo tubona ni uko ibibazo biriho bigaragara muri iki gihe ari ngombwa y’uko hagira icyongerwa mu gutegura abagiye gushinga ingo”.

Fidèle Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Hakomeje kubakwa amahoro no kuzamura ikizere mu rubyiruko

Eric Mahoro Umuyobozi wungirije w’ Umuryango utegamiye kuri Leta ugamije kubaka amahoro arambye no guharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda Never Again Rwanda (NAR) na we ashimangira intambwe ikomeye imaze guterwa mu rugendo rwo kubaka amahoro mu Rwanda, hamaze gukorwa byinshi mu gushimangira uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda no gushyira mu bikorwa ibyari bikenewe mu rugendo rwo kubaka Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi no komora ibikomere.

By’umwihariko ku birebana n’ urubyiruko yagaragaje ko rumaze kwiyubaka, ubu usanga rwarize, rufite imitekerereze yo kubaka igihugu nubwo ngo ntawabura kuvuga ko hari n’urundi rugifite ibibazo birimo ibishingiye ku mateka, na rwo rukomeje gufasha kugira ngo bikemuke.

Ati: “Haracyariho ihererekanywa ry’ihungabana rituruka ku babyeyi ryambukiranya ibisekuru, aho usanga n’abakiri bato bagerwaho n’ihungabana n’ingaruka z’ibikomere bifitwe n’ababyeyi babo. Ibindi ni ibibazo birimo kubura imirimo, nubwo igihugu gikora ibishoboka kugira ngo rubone akazi ariko turacyafite urubyiruko rwinshi rudafite imirimo no kubura akazi biturutse ku cyorezo cya Koronavirusi, abandi ikizere bari bafite cyo kubona akazi kirayoyoka”.

Akomeza avuga ko hakiri n’ikibazo cy’uko ababyeyi bamwe batabwiza abana babo ukuri ku birebana n’amateka cyangwa ngo babahe umwanya wo kubaza no kuganirizwa, ibyo bituma urubyiruko rumwe ruba mu buyobe bishingiye ku kuba inyota yarwo yo kwigira ku mateka rureba ahazaza harwo itarahagijwe ku buryo bwuzuye.

Mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo, Eric Mahoro avuga ko hari ibirimo gukorwa; nko gushyiraho imbuga zitekanye kugira ngo urubyiruko rwigireho, gukomeza kurufasha gukora ibikorwa birimo ibyifashisha ikoranabuhanga n’inyurabwenge, biruteza imbere binubaka sosiyete no gukora ubuvugizi no kurwongerera ubumenyi.

Avuga ko inshingano ya mbere bafite ari ukubaka amahoro binyuze mu kuzamura ikizere mu rubyiruko, kurwubakira ubushobozi kugira ngo rugire uruhare mu birukorerwa no kurutegura kugira ngo indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge, n’ iz’amahoro ruzigire izarwo kandi niruba ruhawe umwanya ruzishingireho rutanga umusanzu ugaragara.

Ati: “Ikindi ni uguhuza urubyiruko n’abandi bashobora kuruha uburyo bwo kwiteza imbere kugira ngo rubone amahirwe arufasha kwikemurira ibibazo ubwarwo, kurwigisha gusobanukirwa uburenganzirwa bwarwo n’ubwa bagenzi barwo kugira ngo rubashe kuburinda runirinda aho kuba intandaro mu bikorwa byo guhutaza no kubuza amahoro bagenzi barwo, rukamenya ibikwiye kubaka amahoro”.

Eric Mahoro Umuyobozi wungirije wa Never Again Rwanda avuga ko uriya munsi mpuzamahanga ugiye kwizihizwa mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Koronavirusi, mu bihe abantu benshi batakaje akazi, abafite ibitekerezo byo kwiheba no kutabona ikizere k’ imbere hazaza, bisaba ko abantu bashyira hamwe bagatanga ubutumwa n’ibikorwa by’urukundo aho batuye kugira ngo bagarurire ikizere abantu bakozweho bikomeye n’iki cyorezo.

Ati: “Ni igihe kandi gikomeye cyongera kutwibutsa ko ivangura iryo ari ryo ryose rikwiye kwirindwa kuko byagaragaye ko hari abantu bahabwa akato bikaba byagira ingaruka ku miryango yabo bishingiye kuri iki cyorezo, birasaba ko abantu babyitondera tugakomeza gusigasira ubumwe tukarwanya icyorezo aho kurwanya abantu”.

Avuga ko kandi ingamba zo gukumira iki cyorezo zihuriweho na Leta n’abafatanyabikorwa zikwiye gushyirwa mu bikorwa hibandwa ku mahame yo kubahiriza agaciro k’umuntu hazirikanwa ko abaturage benshi batakaje imirimo, ikizere cyabo cyagabanutse, bityo hakabaho ibikorwa byo gufasha abafite intege nkeya kurusha abandi.

Tuyizere Alice ni umwe mu rubyiruko wo mu Karere ka Kicukiro, yagize ati: “Ndashimira Leta yacu iduhora hafi, mbona hari gahunda nyinshi zirebana n’urubyiruko yashyizeho ngo zirufashe, ni ahacu ho kugira ngo tuzibyaze umusaruro, twubake amahoro twirinde ibiyangiza kuko natwe biba bitwangije”.

Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro washyizweho n’ikemezo cy’Umuryango w’Abibumbye, mu Rwanda watangiye kwizihizwa guhera mu mwaka wa 2011.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Dufatanyije Twubake Amahoro (Shaping peace together)”.

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ivuga ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro byari bisanzwe bikorwa mu buryo bwo guhuza abantu, cyane cyane urubyiruko rugahura n’ababyeyi, n’abayobozi bakaruha impanuro, ubu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu kuwizihiza hazifashishwa ibiganiro bizatambutswa mu itangazamakuru.

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

One Comment on “Abari mu rubyiruko rw’u Rwanda ubu ni igisekuru kidasanzwe- NURC”

  1. Iyi gahunda ninziza cyane.
    Ndifuza gushimangira ko imiryango ishingiye kumadini yakwibandwaho cyane mugihe dushaka kwimakaza amahoro n’imibanire mungo. Kuko abantu benshi baba bafite imyemerere runaka ndetse naho bahurira basenga, ibyo biganiro byaba byiza bigiye byongerwa kubyo baganiraho mubusanzwe.
    Ingaruka z’imibanire mibi mungo ni nyinshi. Harimo abana kwicywa n’inzara ndetse n’imirire mibi bikazagira uruhare kumikurire ndetse n’imitekerereze n’imyumvire yabo, intonganya zituma haba kurwana abana bagakura baziko kurwana aribyo bikwiye, bigabanura ubukungu kumuryango ndetse n’igihugu, ibi bikaba bifite uruhare runini kugutana kw’ababyeyi abana bagakurana ipfunwe cg bakazagira na psychological issues urugero kutigirira icyizere bamwe bakavanamo n’indwara.

    Mubyukuri umwana yigira kubabyeyi, birakwiye yuko ababyeyi bagira uruhare runini mukurera abana babyaye nabo barera. Ibi ni murwego rwokwirinda kuzaba umuzigo kugihugu.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.