Abanyenganda basabwe kwereka uturere ahakenewe imihanda igeza umusaruro ku isoko

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 22-10-2019 saa 09:29:57
Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI yasabye abanyenganda kwegera uturere bakabereka imihanda bakeneye gukorerwa igeza umusaruro ku isoko (Foto Samuel M)

 

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, yatangaje ko abanyenganda bakwiye kwegera uturere bakoreramo bakabagaragariza aho bakeneye imihanda ifasha abahinzi kugeza umusaruro ku isoko ‘Feeder Road’, kugira ngo bamenye aho ikenewe byihutirwa mu igenamigambi.

Byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri Musabyimana Jean Claude ubwo yagaragarizaga abashoramari n’abanyenganda mu buhinzi amahirwe atandukanye ari mu ishoramari ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Ikibazo k’imihanda ifasha abahinzi kugeza umusaruro ku isoko cyabajijwe na Karasi Léonard, umushoramari mu buhinzi bw’icyayi, agaragaza ko hari imbogamizi bafite mu kugeza umusaruro w’icyayi ku isoko hakiri kare, kitarangirika, bityo hakenewe imihanda yo muri gahunda ya ‘Feeder Road’.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Musabyimana yabanje gusobanura uko gahunda ya ‘Feeder Road’ yavuye muri iyo minisiteri igashyirwa muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo MININFRA, mu kigo cyayo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA, ariko bakorana bya hafi mu gukemura ibibazo byo kugeza umusaruro ku isoko.

Ati “Gahunda ya ‘Feeder Road’ ubundi yabaga muri MINAGRI ariko yagiye muri RTDA, aho buri mwaka dukorana nabo gupanga uko ibintu bizagenda, aho tubaza buri rwego rugaha gahunda ya ‘feeder-road’ imihanda ikeneye kugira ngo ikorwe noneho bakayishyira mu igenamigambi ryabo.

Akenshi icyo biba bisaba ni uko inzego zose, MINAGRI nk’ahantu ishaka gushyira inganda zaba iz’ibyayi, iz’ikawa, n’izindi zitunganya ibikomoka ku musaruro w’ibihingwa, iyo dufite iyo gahunda tuyishyira Leta nka MININFRA noneho bakareba na bo ubushobozi bafite bakagira ibyo bakora. Nta bwo byose babikorera rimwe, kuko na bo bavuga ko ubushobozi buba ikibazo, ariko bagerageza gukemura ahari ibibazo bikomeye.”

Musabyimana yakomeje avuga ko usanga ahenshi hari nk’inganda nto ziri hirya no hino ziba zisaba gukorana n’uturere tukabashyira muri gahunda dufite izashyikirizwa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu gukemura ibibazo zihura nabyo ku bwikorezi bw’umusaruro wazo.

Ati “Ibyo twasaba abantu bafite inganda hirya no hino ni iki; ni uko bagerageza gukorana n’uturere, ubu turi mu kwezi kwa cumi (Ukwakira, 2019) tugiye gutangira batubaze gahunda z’ingenzi dufite, ku buryo igihe cyo gutangira gutanga imbata z’ibikorwa baba bazi ngo uruganda uru n’uru rufite ikibazo cya ‘Feeder Road’ ijyayo, urutonde akarere gafite kakarutwoherereza tukabipanga bikajya muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Ku nganda nini ziri ku rwego rw’igihugu, na bo bafite ibyo bibazo, abenshi bo barabizi tubiziranyeho, barabiduha tukabitanga hagasigara noneho kujya kuganira bitewe n’amafaranga yabonetse mu kigega cya Leta zimwe zigakorwa noneho izisigaye nazo tukazishyira kuri gahunda. Ariko bakaba bazi ngo umuhanda ujya iwange nibura uri mu byihutirwa, hasigaye kugenda twibutsa noneho uko amafaranga agenda aboneka tukagenda tubikora.”

Gahunda ya ‘Feeder Road’ ni umushinga Leta y’u Rwanda ifatanyamo na Banki y’Isi, ariko ubu Leta iteganya ko iyo mihanda ubusanzwe yari iy’igitaka, uko ubushobozi buzagenda bwiyongera izajya yubakwa hashyirwamo kaburimbo kugira ngo ibe imihanda y’igisubizo kirambye.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.