Abanyarwanda n’abanyamahanga banyuzwe na serivisi z’Ibitaro ‘Baho International Hospital’
Yanditswe na Amani Claude
Ubuyobozi bw’ibitaro mpuzamahanga byigenga ‘Baho International Hospital’ (BIH) buratangaza ko umwihariko wabyo mu gutanga serivisi wigaruriye imitima ya benshi mu Banyarwanda n’Abanyamahanga.

Imwe mu mashini isuzuma mu nda haba ku babyeyi cyangwa abafite ubundi burwayi
Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Dr. Thomas Iyakaremye ukuriye iby’ubuvuzi muri Baho International Hospital, yagaragaje uburyo serivisi batanga zirenga imipaka kuko haza n’abaturutse i Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Uganda na Tanzania.

Dr. Thomas Iyakaremye ukuriye iby’ubuvuzi muri Baho International Hospital
Ibi bitaro biyobokwa cyane n’umubare munini w’Abanyamahanga bakorera mu Rwanda kuko bifite umwihariko w’uko bikorana n’ubwishingizi bwo mu Rwanda bidasize ubukora ku rwego mpuzamahanga n’ubw’ibindi bihugu.
Yagize ati “Abava Uganda cyangwa Kenya abenshi ni abakorera mu Rwanda, ab’i Burundi na Congo benshi baza boherejwe n’abaganga kubera serivisi dufite badashobora kubona iwabo.”

Ibitaro bizobereye mu ikoranabuhanga risuzuma mu gifu no mu mara
Akomeza agira ati “Ubwishingizi bukorera mu Rwanda dukorana na bwo ariko hari n’ubundi bwishingizi bukora mu bihugu byinshi. Abakorera Loni n’amashami yayo, n’abakorera ibindi bigo mpuzamahanga baraza bagasaba ubufatanye n’ivuriro ryacu abakozi babo tugahita tubavura nta kibazo.”
Ibitaro Baho International Hospital biherereye i Nyarutarama mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, bikaba byaratangiye mu mwaka wa 2015 bibyawe n’Ivuriro “Baho Polyclinc” rikorera mu Karere ka Nyarugenge hafi y’Ibitaro Byakaminuza bya Kigali (CHUK) guhera mu mwaka wa 2009.

Aaron Byukusenge Umuyobozi wungirije w’Abaforomo
Baho International Hospital na Baho Polyclinic bibumbiye mu kigo Centre Medical Baho (CMB Ltd), bikaba bihuje intumbero yo kugera ku rwego mpuzamahanga n’intego yo kutadohoka mu kunoza no gutanga serivisi nziza, guhugura abakozi mu buryo buhoraho, ndetse no kugira inama abarwayi no kubahumuriza.
Umwihariko wa serivisi muri BIH
Dr. Iyakaremye avuga ko Baho International Hospital itanga serivisi zirimo ubuvuzi rusange, ubuvuzi bwimbitse butangwa n’inzobere, ubw’indwara zo mu mubiri, ubuvuzi bw’ababyeyi, ubw’abana, kwita ku ndembe (ICU) ndetse na serivisi zo kubaga uburwayi butandukanye.

Ahatangirwa serivisi zo kwita ku ndembe
Ubu buvuzi bushyigikirwa na serivisi zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga zirimo gufata ibizamini by’amaraso, ibya Laboratwari ibyo gufotora (Radiographie) cyangwa gucisha mu cyuma (echographie) no kubaga hataremwe inkovu nini.
Zimwe muri serivisi zihariye zituma bayobokwa cyane ni ubuvuzi bw’indwara z’igifu n’amara, izirebana no kwivumbagatanya k’umubiri (allergie) n’iz’ubuvuzi bw’abagore.
Aaron Byukusenge Umuyobozi wungirije w’Abaforomo, yongeyeho ko ku buvuzi bw’abagore bafite ibikoresho bigezweho bihagije n’ abaganga b’inzobere. Yagize ati “Tugerageza gushyiramo ubushobozi n’ibikoresho biteye imbere bikoreshwa mu kureba mu nda tutabanje kuyifungura hakaba hari n’ubuvuzi bwakorwa mu mubiri hatabanje kubagwa.”
Ubuyobozi bwa BIH burasaba Abanyarwanda kujya bisuzumisha hakiri kare ndetse bagakurikirana uko ubuzima bwabo buhagaze kuko kwirinda biruta kwivuza.