18°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Abanyarwanda muri miriyoni 800 bitabiriye igiterane kuri internet

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 23-05-2020 saa 21:52:38

Guhera tariki 10 kugeza ku ya 22 Gicurasi 2020, abantu barenga miriyoni 800 batuye mu bihugu 94 birimo n’u Rwanda bahujwe n’ikoranabuhanga mu giterane cyatangiwemo ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo muri  ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Ni igiterane cyateguwe n’Imiryango y’Ivugabutumwa yo muri Korea (Good News Mission na Korean Christian Association/KCA) cyayobowe n’ Umuvugabutumwa Rev. Dr Ock Soo Park washinze Good News Mission, na International Youth Fellowship (IYF) ndetse na Korari Mpuzamahanga yitwa Gracias Choir .

Icyo giterane cyakozwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Yesu yogeje ibyaha byacu byose, azurirwa kubihamya, Yesu ntiyatsinzwe.”

Rev. Dr Ock Soo Park yashimangiye ko umuntu adatsindishirizwa n’imirimo ye ahubwo atsindishirizwa no kwizera amaraso ya Yesu Kristo kandi ko n’ubuzima bw’Umwuka abantu batabubaho binyuze mu mategeko ahubwo byose ari Ubuntu bw’Imana.

Yagize ati: “Uyu munsi, abakristo benshi baravuga ngo baracyari abanyabyaha batitaye ku kuba Yesu yarabambiwe ibyaha byabo… Niba Bibiriya ivuga ko turi abakiranutsi ubwo turi abakiranutsi. Mureke twe kwizera amagambo n’ibitekerezo byacu, ahubwo twizere ibyo Bibiriya ivuga…”

Igiterane cyaciye agahigo ko guhuriza abantu benshi hamwe kandi bibereye mu ngo zabo

Bivugwa ko iki giterane cyaciye agahigo ko guhuriza hamwe imbaga y’abantu benshi barenga  miliyoni 800 ku Isi yose, barimo Abapasiteri barenga ibihumbi 250.

Maria Soler utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba umwe muri bo yagize ati: ‘Sinari narigeze mpura n’ubwirizabutumwa bwiza wigisha iby’agakiza gatunganye neza kasohojwe na Yesu akoresheje ibitambo byo mu isezerano Rikuru n’Isezerano rishya.’

Gasengayire Beatrice utuye mu Rwanda na we ati: “Mfashijwe n’urubanza rw’Imana ku byaha byanjye, menya ko imbona nk’umukiranutsi ku bw’ubuntu bwayo.”

Uretse kuba ari giterane cyanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube na Facebook,  cyatambukijwe no ku matereviziyo arenga 290 gisemurwa mu ndimi 26 harimo n’Ikinyarwanda.

Ubutumwa bwatanzwe bwunze ubumwe bw’abakristo bo hirya no hino ku Isi, bubagarurira ibyiringiro n’intege nshya muri ibi bihe bagowe  n’icyorezo cya COVID-19.

Abenshi bitabiriye icyo giterane bakozwe ku mutima n’ubuhamya bw’ubuzima bwa Rev Dr. Ock Soo Park wakijijwe nyuma y’igihe kinini  atsindwa mu bintu byose yageragezaga gukora.

Nubwo ubu ari umusaza, Rev Dr. Ock Soo Park ni incuti y’urubyiruko cyane kuko mu mwaka wa 2001 yashinze Umuryango Mpuzamahanga w’Urubyiruko witwa International Youth Fellowship (IYF), ukorera mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2006.

Rev Dr. Ock Soo Park aherutse gusura u Rwanda muri Mutarama 2020, aho yahuriye n’abakozi b’Imana mu kiswe Christian Leaders Fellowship (CLF) abahugura ku myumvire y’ingenzi abakozi b’Imana bakwiye kugira.

Rev. Dr Ock Soo Park yashimangiye ko umuntu adatsindishirizwa n’imirimo ahubwo atsindishirizwa no kwizera

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Abanyarwanda muri miriyoni 800 bitabiriye igiterane kuri internet”

  1. Birahebuje kubona miliyoni 800 zisobanukirwa ko Yesu yogeje ibyaha byacu nanjye nejejwe no gusoma iyi nkuru pe! Imana ibishimirwe ko yaduhaye ubu butumwa mu iki gihe giteye urujijo kubera covid -19, aho bamwe bavuga ko ari igihano cy’Imana! Haleluya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.