Abanyarwanda bavuye mu mashyamba berekeje mu turere bavukamo (Amafoto)

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 18-11-2020 saa 10:00:52
Imodoka 56 zifashishijwe mu gucyura abantu 1886

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, Abanyarwanda bakabakaba ibihumbi bibiri birukanywe ku ngufu n’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera za 2019, ahagana saa mbiri za mu gitondo bahagurutse mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi berekeza mu miryango yabo mu turere bavukamo.

Mu kiganiro Nyirahabineza Valerie, Perezida wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), yabwiye Imvaho Nshya ko batashye amahoro kandi ntawufite ikibazo cy’uburwayi budasanzwe.

Ibi ngo abihera ku kuba hashize iminsi ibiri nta muntu woherejwe mu bitaro bya Gihundwe. Ati “Bose batashye bameze neza kuko nta muntu wari ufite uburwayi budasanzwe ngo abe yakoherezwa mu Bitaro bya Gihundwe”.

Nyirahabineza avuga ko Abanyarwanda birukanywe ku ngufu muri Congo bakakirirwa mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, ko bose basubiye mu miryango yabo bapimwe icyorezo cya COVID-19.

Inzego za Polisi mu Karere ka Rusizi n’abayobozi muri RDRC, baherekeje banasezera kuri abo Banyarwanda birukanywe ku ngufu muri Congo.

Imodoka 56 ni zo zatwaye abantu 1885 zikaba zibageza mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Burira imodoka kugira ngo bagezwe mu turere bavukamo (Foto Kayitare J.Paul)

Imibare y’abataha muri buri karere

Imiryango yasezerewe, igizwe n’abantu 1880 harimo abana bari munsi y’imyaka 5 bagera kuri 540 n’abandi bakuru kuva ku myaka 6 kuzamura.

Hari kandi abandi bana 10 batazi iwabo n’abafite ubwenegihugu bwa Congo bagera kuri 86. Abo bose barimo gusubizwa aho bakomoka, hakubahirizwa ihame ry’uko aho bashaka gutura mu gihugu hose, bagezwayo.

Umujyi wa Kigali by’umwihariko Akarere ka Gasabo, karakira abantu 58, Kicukiro 22 na ho Akarere ka Nyarugenge karakira 52.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera karakira abantu 52, Gatsibo 8, Kayonza 5, Kirehe 4, Ngoma 36, Nyagatare 1 naho Akarere ka Rwamagana kakire 28.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Burera karakira 9, Gicumbi 77, Gakenke 40, Musanze 38, Rulindo 12.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere Karongi karakira 409 (ni ko kakiriye benshi), Ngororero 38, Nyabihu 28, Nyamasheke 96, Rubavu 175, Rutsiro 41, Rusizi 109.

Mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Gisagara karakira 45, Huye 189, Kamonyi 27, Muhanga 50, Nyamagabe 172, Nyanza 49, Nyaruguru 17 naho Ruhango ni 14.

Ubuyobozi bwa RDRC mu gikorwa cyo gusezerera Abanyarwanda birukanywe ku ngufu mu mashyamba ya Congo (Foto Kayitare J.Paul)

Bamaze amezi 11 bahabwa amahugurwa n’ubumenyi

Abo Banyarwanda bakiriwe mu mwaka ushize tariki 21 Ukuboza 2019, bashyirwa mu Nkambi ya Nyarushishi bamazemo amezi 11 biga ibintu bitandukanye birimo uburere mboneragihugu, n’ubundi bumenyi buzabafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Nyirahabineza Valerie, avuga ko mu ngando n’amahugurwa bamazemo amezi 11 Komisiyo yabateguriye amahugurwa arebana cyane cyane n’amateka y’Igihugu.

Yagize ati “[…] Nko gukunda Igihugu ndetse n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, gahunda y’imiyoborere y’Igihugu, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, Inkiko Gacaca, gahunda yo kwihangira imirimo, kwizigamira ndetse no kumenya kwirinda amakimbirane yo mu ngo”.

Nyirahabineza avuga ko gahunda y’uburinganire n’andi masomo azabafasha kwiteza imbere, mu gihe bari bube bageze mu miryango yabo.

Ati: “Aya masomo bahawe, turizera tudashidikanya ko azabafasha kwiteza imbere mu buzima bagiyemo kandi bakabana neza n’abaturage basanze iwabo aho bagiye”.

Komisiyo yiyemeje kuzababa hafi kugira ngo ikurikirane ubuzima n’imibereho yabo nko gutanga ubufasha n’inama aho izasanga ari ngombwa kandi ngo izakomeza ifatanye n’Inzego z’ibanze n’izindi nzego kugira ngo igere kuri uwo musaruro.

Inzego zitandukanye mu gikorwa cyo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abanyarwanda 1886

Ku rundi ruhande, barasabwa kwitabira gahunda zose za Leta zirimo kwitabira umugoroba w’ababyeyi, inteko z’abaturage, umuganda n’izindi gahunda z’iterambere.

Nyirahabineza avuga ko iyi miryango ubwo yatahaga yari imerewe nabi cyane, ku buryo ngo byasabye imbaraga nyinshi zo kubondora no kubahumuriza kuko bari barahungabanye.

Ati “Ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, yabahurije mu kigo cya Nyarushishi ibaha iby’ibanze mu buryo bwo kubaramura”.

Hatanzwe ibikoresho by’isuku, imyambaro ndetse n’ibyo kurya ariko by’umwihariko hatangwa ubuvuzi ku bari baje bararembye kubera indwara zinyuranye bari barakuye mu mashyamba ya Congo.

Nyirahabineza Valerie, Perezida wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Foto Kayitare J.Paul)

 

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

One Comment on “Abanyarwanda bavuye mu mashyamba berekeje mu turere bavukamo (Amafoto)”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.