19°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Abanyarwanda barimo guhatanira ibihembo bya Afrimma

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 09-08-2019 saa 08:31:49
The Ben umwe mu banyarwanda bahatanira ibihembo bya Afrimma

Ingabire Jeanne D’arc uzwi nka Knowless, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben n’umubyinnyi w’Umunyarwandakazi wabigize umwuga, Sherrie Silver bari mu byamamare bihataniye ibihembo bya African Music Magazine Music Awards (Afrimma).

Sherrie Silver, Umubyinnyi wabigize umwuga

Ibihembo bya Afrimma bihabwa abahanzi baba bahiga abandi mu buhanzi bo muri Afurika n’abatuye ku yindi migabane.

Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza na bo bahataniramo ibihembo, ababyinnyi, abanyamakuru, abatunganya indirimbo n’abandi na bo ni uko.

Knowless ahatanye mu kiciro cy’umuhanzikazi uhiga abandi muri aka karere “Best Female East Africa” ahatanyemo na Vinka wo muri Uganda, Victoria Kimani wo muri Kenya, Vanessa Mdee wo muri Tanzaniya, Akothee wo muri Kenya, Nandy wo muri Tanzania, Sheebah Karungi wo muri Uganda, Fena Gitu wo muri Kenya, Rema Namakula wo muri Uganda na Juliana Kanyomozi wo muri Uganda.

The Ben ahatanye mu kiciro cy’umuhanzi uhiga abandi muri aka karere “Best Male East Africa” ahatanyemo n’umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzaniya, Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya, Harmonize wo muri Tanzaniya Nyanshinski wo muri Kenya, Juma Jux wo muri Kenya, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Khaligraph Jones wo muri Kenya), Ommy Dimpoz wo muri Tanzania na Rayvanny wo muri Tanzaniya.

The Ben umwe mu banyarwanda bahatanira ibihembo bya Afrimma

Umubyinnyi w’Umunyarwanda wabigize umwuga, Sherrie Silver ahatanye mu kiciro cy’umubyinnyi uhiga abandi muri Afurika “Best African Dancer” ahuriyemo na Kaffy Dance Queen wo muri Nigeria, The Grove wo muri Angola, La Petite Zota wo muri Côte d’Ivoire, Manuel Canza Laurenzo wo muri Angola, Ghetto Triplet Kids wo muri Uganda, Izzy Odigie wo muri Nigeria, Bajuni wo muri Tanzaniya, Rabbit Crew255 yo muri Tanzania na The Team yo muri Angola.

Ibi bihembo ni ku nshuro ya gatandatu bigiye gutangwa. Ibihembo by’uyu mwaka bizatangwa ku itariki ya 26 no ku ya 27 Ukwakira 2019.

 

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.